Isubiramo Rishingiye ku Ikoraniro ry’Akarere
Ibi bibazo bizakoreshwa mu iteraniro ry’umurimo, mbere gato na nyuma gato y’uko itorero ryanyu ryifatanya muri porogaramu y’ikoraniro ry’akarere ryo mu mwaka wa 2006. Umugenzuzi uhagarariye itorero azakora gahunda yo gufasha itorero kwitegura ikoraniro no kuzongera gusuzuma ibyavugiwemo, nk’uko bivugwa mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Nzeri 2004, ku ipaji ya 4. Mu gihe cy’isubiramo ugomba kubaza ibibazo byose, wibanda ku kuntu dushobora gushyira mu bikorwa inyigisho zatanzwe.
UMUNSI WA MBERE
1. Ni gute twambara umuntu mushya, kandi se kuki tugomba gukomeza kumwambara?
2. Ni gute bamwe bashoboye kongera igihe bamara mu murimo wo kubwiriza?
3. Kuki twagombye kwirinda kwigereranya n’abandi?
4. Ni gute abagize umuryango bashobora kugaragaza ko bambaye umuntu mushya?
5. Ni gute twagaragaza ko dushyigikira itorero mu budahemuka?
6. Kuki tugomba kugaragaza ko twambaye umuntu mushya igihe turi mu murimo wo kubwiriza?
7. Gutekereza mu buryo bukwiriye bikubiyemo iki, kandi se bidufitiye akahe kamaro?
8. Ni iyihe mico izatuma twemera ko Yehova atubumba?
UMUNSI WA KABIRI
9. Gukoresha neza ururimi rwacu ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki?
10. Ni izihe nyungu tubonera mu gukoresha imvugo itanduye igihe turi kumwe n’abo dukorana, abo twigana n’abandi?
11. Mu mishyikirano tugirana na bagenzi bacu duhuje ukwizera, ni gute twakurikiza inama ya Pawulo iboneka mu Befeso 4:25-32?
12. Ni ubuhe buryo bwiza kurusha ubundi bwo gukoresha ururimi rwacu?
13. Ni iki twakora kugira ngo tuneshe umubi?
14. Ni mu bihe bintu twagombye kwirinda kwanduzwa n’isi?
15. Kuki tugomba kuvugurura umuntu wacu w’imbere buri munsi, kandi se twabikora dute?
16. Ni iyihe nama wakuye muri porogaramu y’ikoraniro ry’akarere ry’uyu mwaka uteganya kuzashyira mu bikorwa?