ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 8/02 p. 8
  • Jya umenya gushyikirana!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya umenya gushyikirana!
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Ibisa na byo
  • Yehova na Kristo ni intangarugero mu byo gushyikirana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Gushyikirana mu murimo wa gikristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Gushyikirana mu muryango no mu itorero
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Gushyikirana mu Buryo Bwiza—Urufunguzo rwo Kugira Ishyingiranwa Ryiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
km 8/02 p. 8

Jya umenya gushyikirana!

1 Kugira ngo dusohoze inshingano yacu yo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, tugomba gushyikirana n’abandi tukagira icyo tubungura (Mat 24:14; 28:19, 20). Gushyikirana bishobora kugorana, ndetse no hagati y’abantu b’incuti. Ni iki gishobora kudufasha kubwiriza ubutumwa bwiza abantu tutaziranye?

2 Umuntu Mutaziranye Ashobora Guhinduka Incuti: Jya ugerageza kwishyira mu mwanya w’abo mushyikirana mu murimo wo kubwiriza. Mu isi ya none, birumvikana rwose ko hari bamwe bakeka amababa abo bataziranye, cyangwa ndetse bakabatinya. Ibyo bishobora gutuma hatabaho imishyikirano. Ni gute ushobora gutinyura umuntu muhuye ku ncuro ya mbere mu murimo? Isura yacu iboneye ni uburyo bumwe butuma dushyikirana n’abandi, na mbere y’uko tugira icyo tuvuga. Mu gihe twambaye neza kandi twiyubashye, bituma abandi batatwishisha.—1 Tim 2:9, 10.

3 Ikindi kintu kidufasha gushyikirana n’abandi ni ukuba dutuje kandi turangwa n’umwuka wa gicuti. Ibyo bituma abandi bumva bisanzuye maze bakishimira kudutega amatwi. Kugira ngo ibyo tubigereho, tugomba kwitegura neza. Igihe tuzi neza icyo turi buvuge, bituma tutagira umususu. Kandi kuba dutuje bishobora gutuma abandi bitabira ubutumwa tubabwira. Umugore umwe wigeze gusurwa n’Umuhamya yaravuze ati “ikintu nibuka ni uko yari afite isura ikeye kandi atuje. Ibyo byankoze ku mutima.” Ibyo byatumye uwo mugore atega amatwi ubutumwa bwiza.

4 Imico Ikurura: Tugomba kwita ku bandi mu buryo bwa bwite tubivanye ku mutima (Fili 2:4). Uburyo bumwe bwo gukora ibyo ni ukutiharira ikiganiro. N’ubundi kandi, gushyikirana bikubiyemo no gutega amatwi. Mu gihe dusabye abo dushyikirana na bo kugira ngo bavuge uko babona ibintu maze tukabatega amatwi tubishishikariye, bumva ko tubitaho. Ku bw’ibyo rero, mu gihe abo mushyikirana bavuga, ntugahite wihutira gukomeza ikiganiro wari wateguye. Ujye ubashimira ubikuye ku mutima mu gihe bishoboka, hanyuma ugerageze gukomeza ikiganiro ushingiye ku byo bavuze. Niba ibyo bavuze bihishura ikibazo bafite, huza ikiganiro cyawe n’iyo mimerere kugira ngo ugisubize.

5 Kwicisha bugufi bituma umuntu ashobora gushyikirana n’abandi mu buryo bworoshye (Imig 11:2; Ibyak 20:19). Abantu bumvaga bisanzuye kuri Yesu kubera ko yari ‘umugwaneza kandi yoroheje mu mutima’ (Mat 11:29). Ibinyuranye n’ibyo, umuntu wiyemera atuma abandi bamwitarura. Ku bw’ibyo, nubwo twemera tudashidikanya ko dufite ukuri, tugira amakenga tukirinda kuvuga dukabiriza ibintu.

6 Byagenda bite se mu gihe umuntu agize icyo avuga tugasanga imyizerere ye idahuje n’ibyo Bibiliya yigisha? Mbese, tugomba guhita tumukosora byanze bikunze? Hari igihe biba ari ngombwa rwose, ariko kandi, ntitugomba kugerageza kubikora mu gihe tumusuye ku ncuro ya mbere. Akenshi, biba byiza gushingira ikiganiro cyacu ku bitekerezo duhurizaho, mbere y’uko tumubwira inyigisho za Bibiliya zishobora kumugora kwemera. Ibyo bisaba kwihangana no kugira amakenga. Pawulo yatanze urugero rwiza ku bihereranye n’ibyo igihe yabwirizaga abacamanza b’urukiko rwo muri Areyopago.—Ibyak 17:18, 22-31.

7 Ikiruta byose ariko, urukundo ruzira ubwikunde ruzadufasha gushyikirana neza n’abandi. Kimwe na Yesu, tugomba kumva tugiriye impuhwe abantu “barushye cyane” kandi “basandaye nk’intama zitagira umwungeri” (Mat 9:36). Ibyo bidusunikira kubabwira ubutumwa bwiza no kubafasha kujya mu nzira iyobora ku buzima. Ubutumwa tubwiriza bushingiye ku rukundo; ku bw’ibyo, nimucyo tujye dukomeza kubuvuga mu buryo bwuje urukundo. Mu gihe tubigenza dutyo, tuba twigana Yehova Imana na Yesu Kristo, bo b’ibanze mu gushyikirana, haba mu ijuru cyangwa ku isi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze