Ungukirwa mu buryo bwuzuye n’ikoraniro ry’intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka”
1 Porogaramu ishishikaje: Mbega porogaramu itera inkunga twagize mu ikoraniro ry’intara riherutse kuba! Twari duteraniye hamwe dufite umugambi umwe, wo kurushaho kugira ibyo dukeneye byose kugira ngo tubwirize iby’Ubwami bw’Imana tubigiranye ishyaka. Mbese, waba wibuka uko uwatanze disikuru ya mbere yasobanuye ijambo “kubwiriza?” Mbese, uribuka ibintu disikuru yavugaga ngo “Ntidutinye, Kuko Tuzi ko Yehova Ari Kumwe Natwe” yaduteye inkunga yo gukoraho ubushakashatsi? Ni izihe nkuru zivuga ibyabaye mu mibereho wasuzumye kugeza ubu?
2 Disikuru igizwe n’ingingo z’uruhererekane yagiraga iti “Ubwiza bw’Ukwizera Kwacu Bugeragezwa mu Buryo Bunyuranye” yatanze impamvu eshatu z’ingenzi zituma Yehova areka tugatotezwa. Mbese, ushobora gusobanura izo mpamvu izo ari zo? Ni izihe mpamvu zishingiye ku Byanditswe zituma Abakristo batabogama? Ni iki twatewe inkunga yo gukora kugira ngo twitegure guhangana n’ibibazo bivuka bitewe n’ukutabogama kwacu? Ni gute kuba twihanganira ibigeragezo turi abizerwa bituma Yehova asingizwa?
3 Ni ibihe bice byo muri darame yari ifite umutwe uvuga ngo “Jya Ukomeza Gushikama mu Bihe Bibi” byaguteye inkunga mu buryo bwihariye? Ni gute dushobora kuba nka Yeremiya?
4 Ni ibihe bintu by’ingenzi bizahinduka mu gihe kiri imbere bizatuganisha ku munsi uteye ubwoba w’Imana, byavuzwe muri disikuru y’abantu bose yari ifite umutwe uvuga ngo ‘Ishusho y’Iyi Si Irimo Irashira’? Mu gihe wari uteze amatwi disikuru isoza yari ifite umutwe uvuga ngo “Nimugwize Imirimo Myiza Muri Ababwiriza b’Ubwami Barangwa n’Ishyaka,” ni gute wahuje ibitekerezo byavuzwemo n’umurimo wawe bwite wo kubwiriza?
5 Ingingo z’ingenzi zo gushyira mu bikorwa: Nk’uko byasobanuwe muri disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Jya Ugaragaza ko Uri Umuntu Ushimira,” ni gute twagaragaza ko dushimira Yehova tubikuye ku mutima? Muri disikuru y’ifatizo yari ifite umutwe uvuga ngo “Ababwiriza b’Ubwami Bafite Ishyaka Rirangwa n’Igishyuhirane,” twatewe inkunga yo kwigana ishyaka rya nde? Twasabwe kwisuzuma mu buhe buryo?
6 Nk’uko byatsindagirijwe muri disikuru igizwe n’ingingo z’uruhererekane yagiraga iti “Ubuhanuzi bwa Mika Buradukomeza Kugira ngo Tugendere mu Izina rya Yehova,” ni ibihe bintu bitatu tugomba kuba twujuje kugira ngo twemerwe na Yehova? Mbese, ibyo bintu dushobora kubigeraho (Mika 6:8)? Dukurikije disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Komeza Kuba Umuntu Utanduye Binyuriye mu Kurinda Umutima Wawe,” ni mu buhe buryo tugomba gukomeza kuba abantu batanduye mu bihereranye n’umuco? Ni mu biki disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Irinde Ibinyoma” yaduhaye umuburo wo kwirinda kugira ngo tutariganywa cyangwa tukariganya abandi?
7 Ni izihe ngingo z’ingirakamaro waba waratangiye gushyira mu bikorwa mu murimo wawe wo kubwiriza, zari zikubiye muri disikuru igizwe n’ingingo z’uruhererekane yagiraga iti “Ababwiriza b’Ubwami Bubahisha Umurimo Wabo?” Muri disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ikiganiro Gishingiye ku Bintu byo mu Buryo bw’Umwuka Kirubaka,” hasuzumwe umurongo wo mu Bafilipi 4:8. Ni gute uwo murongo udufasha gushingira ibiganiro byacu ku bintu byo mu buryo bw’umwuka, kandi se ni ryari twagombye kubigenza dutyo?
8 Disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Jya Wiringira Yehova mu Buryo Bwuzuye mu Bihe by’Akaga” yasuzumye ukuntu dushobora guhangana n’ibintu bibabaje bibaho, ingorane mu by’ubukungu, uburwayi, ibibazo byo mu muryango n’intege nke zabaye akarande. Ni gute twagaragaza ko twiringira Yehova mu gihe duhanganye n’iyo mimerere?
9 Ubutunzi bushya bwo mu buryo bw’umwuka: Twashimishijwe no guhabwa igitabo gishya gifite umutwe uvuga ngo Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine. Ni gute itangazo ryasobanuraga intego y’icyo gitabo ryakugizeho ingaruka? Kuki bizaba ingirakamaro cyane kukiyoboreramo igitabo cya kabiri mu murimo wacu wo guhindura abantu abigishwa?
10 Nyuma y’aho, twahawe igitabo cyiza cyane gifite umutwe uvuga ngo Egera Yehova. Bimwe mu bintu by’ingenzi bikigize ni ibihe? Ni ayahe mashusho agushimisha mu buryo bwihariye? Mbese, kugisoma byaba byaratumye urushaho kwegera Yehova? Ni nde wundi ushobora kungukirwa na cyo?
11 Ikoraniro ry’Intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ababwiriza b’Ubwami Barangwa n’Ishyaka” ryaduteye inkunga twari dukeneye kugira ngo duhangane n’ibi bihe birushya. Ku bw’ibyo rero, kugira ngo twungukirwe mu buryo bwuzuye n’iyo gahunda yihariye yo mu buryo bw’umwuka, nimucyo dukore uko dushoboye kose kugira ngo twiyibutse ibyavugiwemo, dushimire ku bw’ibyo twahawe kandi dushyire mu bikorwa ibyo twize (2 Pet 3:14). Kubigenza dutyo bizaduha imbaraga kugira ngo dukomeze gushikama kandi tube ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka twigana Umwami wacu Yesu Kristo, maze ibyo byose biheshe Yehova ikuzo.—Fili 1:9-11.