Jya ugaragaza ko wita ku ‘mfubyi’ mu buryo bwuje urukundo
1 Yehova ni we ‘se w’imfubyi.’ (Zab 68:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) Kuba ahangayikishwa n’uko zamererwa neza, bigaragarira muri iri tegeko yahaye ishyanga rya Isirayeli rigira riti ‘ntihakagire umupfakazi cyangwa imfubyi mubabaza. Nugira icyo ubababaza na gato, bakantakira, sinzabura kumva gutaka kwabo.’ (Kuva 22:21, 22, umurongo wa 22 n’uwa 23 muri Biblia Yera.) Nanone amategeko y’Imana yateganyaga uburyo bwo gufasha abantu nk’abo mu byo bakeneye byo mu buryo bw’umubiri (Guteg 24:19-21). Muri gahunda ya Gikristo, abasenga by’ukuri bagirwa inama yo ‘gusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo’ (Yak 1:27). Ni gute twakwigana Yehova, twita ku bantu barererwa mu miryango yitabwaho n’umubyeyi umwe cyangwa itavuga rumwe mu by’idini?
2 Uburere bwo mu buryo bw’umwuka: Niba uri umubyeyi urera abana wenyine cyangwa ufite uwo mwashakanye utizera, kuyoborera buri gihe abana bawe icyigisho cya Bibiliya bishobora kutakorohera. Ariko kandi, icyigisho cya Bibiliya gifite ireme kandi kiyoborwa kuri gahunda kizagira uruhare rukomeye mu gutuma baba abantu bashyira mu gaciro igihe bazaba bamaze kuba bakuru (Imig 22:6). Kugirana na bo ibiganiro bya buri munsi bihereranye n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka ni iby’ingenzi (Guteg 6:6-9). Rimwe na rimwe, ushobora kumva ucitse intege; ariko kandi ntukarambirwe. Saba Yehova kugira ngo aguhe imbaraga n’ubuyobozi mu gihe ‘urera abana bawe, ubahana ubigisha iby’Umwami wacu.’—Ef 6:4.
3 Niba ukeneye ubufasha runaka kugira ngo usohoze inshingano zawe zishingiye ku Byanditswe, jya ubimenyesha abasaza. Bashobora kuguha ibitekerezo by’ingirakamaro cyangwa bakagufasha gushyiriraho abo mu rugo rwawe gahunda nziza yo mu buryo bw’umwuka.
4 Uko abandi bashobora kugufasha: Mu kinyejana cya mbere, Timoteyo yabaye umukozi wa Yehova urangwa n’ishyaka nubwo yari yararerewe mu muryango utavuga rumwe mu by’idini. Nta gushidikanya ko imihati ikomeye nyina na nyirakuru bashyiragaho kugira ngo bamwigishe Ibyanditswe Byera mu buto bwe yabigizemo uruhare rukomeye (Ibyak 16:1, 2; 2 Tim 1:5; 3:15). Nanone kandi, yungukiwe cyane no kwifatanya n’abandi Bakristo, hakubiyemo n’intumwa Pawulo wamwerekejeho agira ati “umwana wanjye nkunda, ukiranukira Umwami wacu.”—1 Kor 4:17.
5 Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, mbega ukuntu biba ingirakamaro iyo abavandimwe na bashiki bacu bakuze mu buryo bw’umwuka bitaye ku mfubyi zo mu itorero babigiranye urukundo! Mbese, waba uzi izina rya buri wese muri bo? Mbese, ujya ubavugisha igihe muri aho amateraniro ya Gikristo abera hamwe no mu bindi bihe? Jya ubatumira kugira ngo mujyane mu murimo wo kubwiriza. Rimwe na rimwe, ushobora wenda no kubatumira mu cyigisho cy’umuryango wawe bari kumwe n’umubyeyi ubitaho wenyine cyangwa se umubyeyi wizera, cyangwa se ukabatumira muri gahunda zo kwirangaza. Iyo abo bakiri bato babona ko uri incuti yabo, birashoboka rwose ko bazigana urugero rwawe kandi bakitabira inkunga ubatera.—Fili 2:4.
6 Yehova yita ku mfubyi mu buryo bwimbitse, kandi ahira imihati yuje urukundo dushyiraho kugira ngo tubafashe kwemera ukuri, kugukunda no kubaho mu buryo buhuje na ko. Hari abantu benshi bakuriye mu miryango yitabwagaho n’umubyeyi umwe cyangwa itaravugaga rumwe mu by’idini batewe inkunga nk’izo, none ubu ni abapayiniya bizerwa, abakozi b’imirimo, abasaza, abagenzuzi basura amatorero, abamisiyonari cyangwa abagize umuryango wa Beteli. Nimucyo twese dushake uburyo ‘twakwaguka’ tugaragariza imfubyi urukundo, kandi twigana Data wo mu ijuru.—2 Kor 6:11-13.