Jya wibuka abageze mu za bukuru babaye indahemuka
1 Nubwo Ana yari umupfakazi ugeze mu za bukuru w’imyaka 84, “yahoraga mu rusengero.” Kuba yari uwizerwa byatumye Yehova amuha ingororano yihariye (Luka 2:36-38). Muri iki gihe, abavandimwe na bashiki bacu benshi bagaragaza umwuka nk’uwo wa Ana, nubwo baba bari mu mimerere igoranye cyane. Iyo abo bantu bizerwa bahanganye n’ibibazo by’ubuzima cyangwa inzitizi ziterwa n’iza bukuru, rimwe na rimwe bashobora kumva bacitse intege. Nimucyo dusuzume uburyo bumwe na bumwe bw’ingirakamaro dushobora kubateramo inkunga kandi tukabafasha kugira gahunda nziza yo mu buryo bw’umwuka.
2 Amateraniro n’umurimo wo kubwiriza: Iyo abandi bitangiye gutanga ubufasha babigiranye urukundo, abantu benshi bizerwa bageze mu za bukuru bashobora kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe bitabagoye. Ibyo byubaka mu buryo bw’umwuka abo bagaragu bizerwa bamaze igihe kirekire mu murimo, kandi n’itorero rikungukirwa. Mbese, waba warigeze ugira uruhare muri uwo murimo mwiza?—Heb 13:16.
3 Kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza, bihesha Abakristo b’ukuri ibyishimo no kunyurwa. Ariko kandi, gukora ibyo bishobora kugora abageze mu za bukuru n’abazahajwe n’uburwayi. Mbese, ushobora kujyana n’umwe muri abo bantu dukunda ‘mugakorana’ umurimo mu buryo ubu n’ubu bwo kubwiriza (Rom 16:3, 9, 21)? Wenda ushobora kumutumira mukajyana gusura umuntu ushimishijwe cyangwa kuyobora icyigisho cya Bibiliya. Niba uwo muntu ugeze mu za bukuru atakiva mu rugo, mbese, uwo mwigana Bibiliya yashobora kujya aza iwe mukaba ari ho mwigira?
4 Icyigisho n’imishyikirano: Rimwe na rimwe, hari abantu bajya batumira umuntu ugeze mu za bukuru cyangwa uwamugaye akaza kwifatanya ku cyigisho cy’umuryango, cyangwa se bakakigirira iwe mu rugo. Hari umubyeyi umwe wajyanye n’abana be babiri bakiri bato mu rugo rwa mushiki wacu ugeze mu za bukuru kugira ngo babayoborere icyigisho mu Gitabo cy’Amateka ya Bibiliya, maze bose baterwa inkunga no kuba bari kumwe. Nanone abantu nk’abo bashimishwa no gutumirwa ku mafunguro cyangwa ku bindi bihe byihariye byo kwirangaza. Mu gihe abantu bamugaye bafite intege nke cyane ku buryo batamarana igihe kirekire n’ababasuye, wenda wabaterefona cyangwa ukabasura akanya gato kugira ngo ugire icyo ubasomera, musengere hamwe cyangwa se ukababwira inkuru y’ibyabaye yubaka.—Rom 1:11, 12.
5 Yehova aha agaciro abantu bageze mu za bukuru babaye indahemuka (Heb 6:10, 11). Natwe dushobora kumwigana tubaha agaciro kandi tukabafasha kugira gahunda nziza yo mu buryo bw’umwuka.