Ni iki ushyira mu mwanya wa mbere?
1 Amadini menshi yibanda ku gukora ibikorwa byiza, wenda nko kubaka amashuri n’amavuriro. Abahamya ba Yehova bo, bashyira mu mwanya wa mbere ibihereranye no gufasha abantu mu buryo bw’umwuka, kandi ntibibagirwe “kugira neza no kugira ubuntu.”—Heb 13:16.
2 Icyitegererezo cyo mu kinyejana cya mbere: Yesu yakoze ibikorwa byinshi byiza mu gihe cy’umurimo we hano ku isi, ariko ikintu cy’ibanze yakoraga cyari uguhamya ukuri (Luka 4:43; Yoh 18:37; Ibyak 10:38). Yategetse abigishwa ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, . . . mubigisha” (Mat 28:19, 20). Kandi yagaragaje ko abari kumwizera bari gukora mu rugero rwagutse kurushaho umurimo yari yaratangije (Yoh 14:12). Yesu yashyiraga umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere kubera ko bifasha abantu kumenya inzira y’agakiza.—Yoh 17:3.
3 Intumwa Pawulo yabonaga ko umurimo wo kubwiriza ari ikintu ‘yahatirwaga gukora,’ ikintu cya ngombwa atagombaga kwirengagiza (1 Kor 9:16, 17). Yari yiteguye kwigomwa ikintu icyo ari cyo cyose, kwihanganira ikigeragezo cyose cyangwa imimerere igoye iyo ari yo yose, kugira ngo akore umurimo we (Ibyak 20:22-24). Intumwa Petero n’abo bari bafatanyije bagaragaje imyifatire nk’iyo. Ndetse n’igihe babaga bafunzwe cyangwa bakubitwa, ‘ntibasibaga kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.’—Ibyak 5:40-42.
4 Byifashe bite se kuri twe? Mbese, dushyira mu mwanya wa mbere umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami no guhindura abantu abigishwa? Kimwe na Yesu se, twaba tugaragaza ko twitaye koko ku bantu “barushye cyane basandaye nk’intama zitagira umwungeri” (Mat 9:36)? Ibintu bibera mu isi muri iki gihe n’ubuhanuzi bwa Bibiliya bigaragaza neza ko vuba aha iyi si mbi igiye kuvaho. Kuzirikana akamaro k’umurimo wo kubwiriza bizadusunikira gukomeza kuwukora tubigiranye umwete.
5 Jya usuzuma imimerere yawe: Kubera ko akenshi imimerere y’umuntu igenda ihindagurika, byaba byiza tugiye ducishamo tukisuzuma tukareba niba dushobora kugira ibyo duhindura kugira ngo turusheho kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza. Hari mushiki wacu wabaye umupayiniya w’igihe cyose mu myaka ya za 50, 60 na 70, ariko aza kubona ko ari ngombwa guhagarika uwo murimo bitewe n’uko yari arwaye. Icyakora nyuma y’igihe runaka yaje gukira neza. Aherutse kongera gusuzuma imimerere ye maze abona ko ashobora kongera gukora umurimo w’ubupayiniya. Mbega ukuntu yashimishijwe no kujya mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubupayiniya ubwo yari afite imyaka 90! Byifashe bite se kuri wowe? Mbese, waba uri hafi gufata ikiruhuko cy’iza bukuru cyangwa guhabwa impamyabumenyi? Mbese, nuhindura imimerere bizatuma ushobora gukora umurimo w’ubupayiniya?
6 Igihe Yesu yabonaga ko Marita “yari yahagaritswe umutima n’imirimo myinshi,” yamugiriye inama mu bugwaneza ko yari kubona imigisha myinshi kurushaho iyo aza koroshya ibintu (Luka 10:40-42). Mbese, ushobora koroshya imibereho yawe? Mu by’ukuri se, ni ngombwa ko umugabo n’umugore bombi bakora akazi? Muramutse mugize ibyo muhindura se, umuryango wanyu watungwa n’umushahara w’umwe? Hari benshi bungukiwe mu buryo bw’umwuka kubera ko bagize ibyo bahindura kugira ngo barusheho kwifatanya mu murimo wo kubwiriza.
7 Nimucyo twese dukurikize urugero twahawe na Yesu n’intumwa ze! Nta gushidikanya ko Yehova azaha umugisha imihati yacu ivuye ku mutima dushyiraho kugira ngo twifatanye mu buryo bwuzuye mu murimo w’ingenzi wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.—Luka 9:57-62.