Umurimo wo kubwiriza ni wo murimo wacu w’ingenzi
1 Twese dufite imirimo inyuranye tugomba gukora. Kwita ku byo abagize umuryango wacu bakeneye ni inshingano duhabwa n’Imana (1 Tim 5:8). Icyakora, imirimo ijyanye n’iyo nshingano twahawe n’Imana ntiyagombye kutwibagiza umurimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa.—Mat 24:14; 28:19, 20.
2 Yesu yaduhaye icyitegererezo tugomba gukurikiza mu gihe ‘tubanza gushaka ubwami’ (Mat 6:33; 1 Pet 2:21). N’ubwo nta butunzi bwinshi yagiraga, yahoraga akora ibyo Se ashaka atizigamye (Luka 4:43; 9:58; Yoh 4:34). Yihatiraga kubwiriza igihe cyose yabaga abonye uburyo (Luka 23:43; 1 Tim 6:13). Yateye abigishwa be inkunga yo kwita cyane ku murimo w’isarura nk’uko na we ubwe yawitagaho.—Mat 9:37, 38.
3 Kwigana Yesu muri iki gihe: Dushobora kwigana urugero rwa Yesu twihatira kugira imibereho yoroheje kandi ishingiye ku murimo wacu wo kubwiriza. Mu gihe dufite ibya ngombwa dukeneye mu mibereho, nimucyo tujye twumvira inama Bibiliya itugira yo kudakomeza kwirundanyiriza ubutunzi muri iyi si (Mat 6:19, 20; 1 Tim 6:8). Mbega ukuntu ahubwo byarushaho kuba byiza dushatse uko twakwagura umurimo wacu wo kubwiriza! N’iyo twaba turi mu mimerere igoranye, nimucyo kimwe na Yesu natwe twihatire kutareka ngo imihangayiko y’ubuzima itwibagize umurimo wacu w’ingenzi wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.—Luka 8:14; 9:59-62.
4 Ndetse n’abantu bafite inshingano nyinshi bashyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere. Hari umuvandimwe ufite umuryango mugari, akaba afite akazi kandi ari n’umusaza mu itorero rya Gikristo wagize ati “umurimo wo kubwiriza nawugize umwuga.” Mushiki wacu w’umupayiniya we yagize ati “umurimo w’ubupayiniya undutira kure cyane akazi gahemba umushahara utubutse.”
5 Uko imimerere turimo yaba imeze kose, nimucyo twiyemeze gukurikiza urugero rwa Yesu. Dute? Tugira umurimo wa Gikristo umwuga wacu.