Jya wigana Kristo mu gihe ukora umurimo wo kubwiriza
1 Yesu yadusigiye urugero dukwiriye gukurikiza igihe turi mu murimo wo kubwiriza. Urukundo rwinshi yakundaga Imana n’abantu rwagiye rugaragara kenshi no mu buryo bwinshi. Yigishije abagwaneza ukuri kandi abantu babaga bababaye n’abakandamizwaga yabakoreye ibikorwa birangwa n’ineza yuje urukundo.—Mat 9:35.
2 Urugero rwa Yesu n’inyigisho ze: Yesu ntiyigeze arangazwa no kwifatanya mu bikorwa bya politiki cyangwa se mu bikorwa bigamije gutuma abantu bamererwa neza. Nta n’ubwo yigeze yemera ko ibindi bikorwa bitagize icyo bitwaye byamurangaza cyangwa ngo bipfukirane umurimo we w’ibanze (Luka 8:1). Yibandaga ku murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana kuko ari bwo bwonyine buzakemura burundu ibibazo by’abantu. Yesu yari afite umurimo w’ingenzi yagombaga gukora, ariko kandi yari afite igihe gito cyo kuwukoramo. Igihe abantu b’i Kaperinawumu bashakaga ko Yesu ahaguma, yabwiye abigishwa be ati “ahubwo tujye ahandi . . . nigishe yo na ho kuko ari cyo cyanzanye.”—Mar 1:38.
3 Yesu amaze gutoza abigishwa be, yarabohereje kandi abaha aya mabwiriza asobanutse neza, agira ati “mwigishe muti ‘Ubwami bwo mu ijuru buri hafi’” (Mat 10:7). Yabwiye abigishwa be ko inyungu z’Ubwami ari zo bagombaga gushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo (Mat 6:33). Amagambo ya nyuma Yesu yabwiye abigishwa be mbere y’uko asubira mu ijuru, yagaragaje neza icyo bagombaga gukora. Yagize ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa.”—Mat 28:19.
4 Akamaro k’Ubwami: Ikintu cy’ingenzi cyari kigize ibiganiro bya Yesu cyari Ubwami bw’Imana, kandi yateye abigishwa be inkunga yo gukurikiza urugero rwe. Imihati abantu bashyiraho kugira ngo bakemure ibibazo by’abantu nta cyo ishobora kugeraho (Yer 10:23). Ubwami bw’Imana bwonyine ni bwo buzeza izina ry’Imana kandi bugahesha abantu ihumure rirambye (Mat 6:9, 10). Kwigisha ukuri k’Ubwami abantu ‘banihira ibizira bikorwa byose bikabatakisha,’ bibafasha kugira ibyishimo, bakagira icyo bageraho muri iki gihe, kandi bibafasha kugundira ibyiringiro nyakuri by’igihe kizaza.—Ezek 9:4.
5 Yesu akomeje kugira uruhare mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, kandi atwizeza ko azadushyigikira (Mat 28:20). Ni mu rugero rungana iki dukurikiza icyitegererezo Yesu yadusigiye mu gihe dukora umurimo wo kubwiriza (1 Pet 2:21)? Muri ibi bihe bikomeye by’iminsi y’imperuka, nimucyo dukore uko dushoboye kose kugira ngo dukurikize neza urugero Yesu yadusigiye mu murimo wo kubwiriza.