ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/03 p. 3
  • Duteranira hamwe kugira ngo dusingize Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Duteranira hamwe kugira ngo dusingize Yehova
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Ibisa na byo
  • Jya ushimira Yehova mu iteraniro rinini
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Ikoraniro ry’Intara ryo mu Mwaka wa 1999 Rifite Umutwe Uvuga ngo “Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Igihe cyo gufata amafunguro yo mu buryo bw’umwuka no kwishima
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • “Nimucyo twese dusingirize hamwe izina rye”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
km 4/03 p. 3

Duteranira hamwe kugira ngo dusingize Yehova

1. Umutwe w’ikoraniro ry’intara ni uwuhe, kandi se kuki dukwiriye gusingiza Yehova?

1 Yehova ashobora byose, ubwenge bwe ntiburondoreka, arakiranuka mu buryo butunganye kandi ni urukundo. Ni we wenyine dukwiriye gusenga kubera ko ari Umuremyi, ari we Utanga ubuzima akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi (Zab 36:10; Ibyah 4:11; 15:3, 4). Ikoraniro ry’Intara ryo muri iyi mpeshyi rizaba rifite umutwe uvuga ngo “Duheshe Imana icyubahiro,” rizashimangira icyemezo twafashe cyo kuyisingiza, yo Mana y’ukuri yonyine.​—Zab 86:8-10.

2, 3. Ni gute kwitegura neza bituma twungukirwa mu buryo bwuzuye?

2 Kwitegura neza ni ngombwa: Kugira ngo tuzungukirwe mu buryo bwuzuye n’amafunguro yo mu buryo bw’umwuka duhishiwe na Yehova, ni iby’ingenzi kwitegura neza (Ef 5:15, 16). Mbese, waba waramaze kwitegura mu bihereranye n’icumbi, itike y’urugendo no gusaba konji ku kazi cyangwa ku ishuri? Ntuzategereze gukora ibyo bintu by’ingenzi ku munota wa nyuma. Nusaba konji ukererewe, ushobora kuzacikanwa n’igice cy’iryo koraniro rishimishije. Twese twifuza kuzaterana kuri buri cyiciro.

3 Ishyirireho intego yo kuzajya ugera buri munsi aho ikoraniro ribera hakiri kare. Ibyo bizatuma ushobora kwicara mu mwanya wawe kandi ubanze uruhuke mbere y’uko indirimbo ibanza itangira, bityo wungukirwe n’inyigisho zizaba zitangwa. Ntukagire abantu ufatira imyanya batari abo mu muryango wawe cyangwa abo mwazanye.

4. Kuki twese dusabwa kuza mu ikoraniro twitwaje ifunguro rya saa sita?

4 Twese twasabwe kuzaza twitwaje ifunguro rya saa sita, aho kugira ngo tuzave aho ikoraniro ribera tujye kugura ibyokurya mu kiruhuko cya saa sita. Kubahiriza iyo gahunda bizagira uruhare mu kwimakaza umwuka w’amahoro kandi bitume tubona igihe kinini kurushaho cyo gusabana na bagenzi bacu duhuje ukwizera (Zab 133:1-3). Muzirikane ko mutemerewe kuzana mu mazu y’ikoraniro ibikoresho bikozwe mu birahuri cyangwa ibinyobwa bisindisha.

5. Ni gute dushobora gutangira gutegurira imitima yacu ikoraniro?

5 Jya utega amatwi maze wige: Ezira yarasenze kugira ngo ategurire umutima we kwakira Ijambo ry’Imana (Ezira 7:10). Yahuguriye umutima we kwita ku nyigisho za Yehova (Imig 2:2). Dushobora gutangira gutegurira imitima yacu ikoraniro, ndetse na mbere y’uko tuva mu rugo, tugatekereza ku mutwe waryo kandi tukawuganiraho n’abagize umuryango wacu.

6. Ni iki gishobora kudufasha gukomeza kwerekeza ibitekerezo byacu kuri porogaramu? (Reba agasanduku.)

6 Mu cyumba kinini cyane, hashobora kuba hari ibintu byinshi tubona n’ibyo twumva bishobora kuturangaza. Ibyo bintu biturangaza bishobora gutuma duteshuka vuba ntitwite ku byo utanga disikuru avuga. Mu gihe ibyo bibaye, ducikanwa n’inyigisho z’ingirakamaro. Inama ziri mu gasanduku kashyizwe muri iyi ngingo zishobora kudufasha kurushaho gutega amatwi.

7, 8. Ni gute dushobora kugaragaza ko twita ku bandi, kandi se ni ubuhe buryo bwateganyirijwe abantu batumva neza?

7 Garagaza ko wita ku bandi: Ibyuma bifotora n’ibifata amajwi bishobora gukoreshwa mu gihe cya porogaramu. Ariko kandi, ujye ubikoresha wicaye mu mwanya wawe gusa kugira ngo utarangaza abandi. Telefoni zigendanwa zigomba gufungwa kugira ngo zitarangaza abandi. Nta gikoresho cy’umuntu ku giti cye kigomba gucomekwa ku nsinga z’amashanyarazi z’aho ikoraniro ribera cyangwa ku byuma by’indangururamajwi.

8 Mbega ukuntu dutegerezanyije amatsiko guteranira hamwe kugira ngo dusingize Yehova! Nimucyo twiyemeze kumuhimbaza twifatanya muri buri cyiciro cya porogaramu, dutega amatwi twitonze kandi dushyira mu bikorwa ibyo twiga.—Guteg 31:12.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]

Gutega amatwi mu makoraniro ▪ Tekereza ku mitwe ya disikuru ▪ Reba imirongo y’Ibyanditswe ▪ Gira ibintu bike wandika ▪ Toranya ingingo wifuza gushyira mu bikorwa ▪ Jya usubira mu byo wize

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze