“Nimucyo twese dusingirize hamwe izina rye”
1. Ni ubuhe buryo tuzaba dufite bwo gusingiriza hamwe izina ry’Imana, kandi se ni iki twakora ubu mu rwego rwo kwitegura?
1 “Nimufatanye nanjye guhimbaza Yehova, nimucyo twese dusingirize hamwe izina rye” (Zab 34:3, NW ). Ikoraniro ry’Intara dutegereje rifite umutwe uvuga ngo “Gendana n’Imana,” rizaduha uburyo bwo gusingiza izina rya Yehova turi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu baturutse mu matorero menshi. Mbese waba waramaze gukora imyiteguro ihereranye n’amacumbi n’urugendo kandi warasabye konji ku kazi? Byaba ari iby’ubwenge turamutse dukoze ibyo bintu mbere y’igihe.—Imig 21:5.
2. Kuki ari iby’ingenzi guteganya kugera aho ikoraniro ribera hakiri kare?
2 Kugera aho ikoraniro ribera: Hari ibintu byinshi tuba tugomba kwitaho mu gihe dufite ikoraniro. Kuva imuhira hakiri kare bizatuma tubona igihe cyo gukoresha mu bintu tutari twiteze bishobora kudukerereza, kandi bitume tugera mu myanya yacu ku gihe, kugira ngo twifatanye tubigiranye umutima wacu wose mu ndirimbo n’isengesho bibanza (Zab 69:31). Mu gihe hazaba hasigaye iminota mike kugira ngo porogaramu itangire, uhagarariye porogaramu azaba yicaye kuri platifomu, ari na ko hatambuka umuzika ubimburira porogaramu. Icyo gihe twese tugomba kujya mu myanya yacu, kugira ngo porogaramu ishobore gutangira mu buryo bwiyubashye.—1 Kor 14:33, 40.
3. Ni gute dushobora kugaragaza ko twita ku bandi mu gihe dufata imyanya yo kwicaramo?
3 Ijambo ry’Imana ritugira inama yo ‘gukora byose tubikorana urukundo’ (1 Kor 16:14). Mu gihe twinjira aho ikoraniro ribera, tuzagaragaza ko twita ku bandi twirinda kwirukanka, guhubuka, kubyigana no gusunikana dutanguranwa imyanya myiza. Abo dushobora gufatira imyanya ni abantu twazanye na bo mu modoka cyangwa se abo tubana mu rugo gusa.—1 Kor 13:5; Fili 2:4.
4. Ni izihe gahunda zateganyijwe mu kiruhuko cya saa sita, kandi se ni gute ibyo ari ingirakamaro?
4 Muzitwaze ibyokurya bya saa sita, aho kuzava aho ikoraniro ribera mukajya kubishaka mu gihe cy’ikiruhuko. Ibyo bizatuma twese tugirana imishyikirano yubaka, kandi icyiciro cya nyuma ya saa sita gitangire twese duhari. Mushobora gushyira ibyokurya mu kintu gito gishobora gushyirwa munsi y’intebe mwicayeho. Nta muntu wemerewe kuzana ibinyobwa bisindisha aho ikoraniro ribera.
5. Ni gute dushobora gutegurira imitima yacu kwakira inyigisho tuzahabwa?
5 Duhishiwe amafunguro meza yo mu buryo bw’umwuka: Umwami Yehoshafati ‘yagambiriraga mu mutima [we] gushaka Imana’ (2 Ngoma 19:3). Ni gute dushobora gutegura imitima yacu mbere y’uko ikoraniro riba? Ingingo ziri ku ipaji ya nyuma ya Réveillez-vous ! yo ku itariki ya 22 Gicurasi n’iyo ku itariki ya 8 Kamena ziduha umusogongero w’amafunguro meza yo mu buryo bw’umwuka azatangwa. Kuki se utafata igihe cyo gutekereza kuri izo ngingo kugira ngo zigutere kugirira ishyushyu ibyo Yehova aduhishiye? Nanone gutegura imitima yacu bikubiyemo gusaba Yehova kugira ngo azadufashe gusobanukirwa inyigisho tuzahabwa kandi tuzishyire mu bikorwa.—Zab 25:4, 5.
6. Ni iki twese twifuza, kandi kuki?
6 Twese turifuza kumenya ibintu byinshi bikubiye mu Ijambo ry’Imana, kuko tuzi ko bishobora kudukuza bikatugeza ku gakiza (1 Pet 2:2). Ku bw’ibyo, nimucyo twese tuzaterane ku Ikoraniro ry’Intara rifite umutwe uvuga ngo “Gendana n’Imana,” maze ‘dusingirize hamwe izina rya Yehova.’—Zab 34:3, NW.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]
Uko wasingiza izina ry’Imana
◼ Itegure mbere y’igihe
◼ Garagariza abandi urukundo
◼ Tegura umutima wawe