Kubaka Amazu y’Ubwami mu rwego mpuzamahanga mu bihugu bimwe na bimwe byo mu Burayi
1 Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, umurimo w’Abahamya ba Yehova wari warabuzanyijwe mu bihugu byinshi byo mu Burayi, hakubiyemo n’u Burayi bw’i Burasirazuba. Ahenshi, kubuzanya umurimo byari bikajije umurego cyane. Ntibyari byoroshye guteranira hamwe ku mugaragaro, kandi kugira Inzu y’Ubwami yo guteraniramo byasaga n’aho bidashoboka. Ariko kandi, mu myaka ya vuba aha Yehova ‘yadukoreye ibikomeye, natwe turishima’.—Zab 126:3.
2 Guhera mu mwaka wa 1983, ubukana bw’abakandamizaga Abahamya ba Yehova bwatangiye gucogora. Mu mwaka wa 1989, igihugu cya Polonye na Hongiriya byahaye Abahamya ba Yehova ubuzima gatozi. Mu wa 1991, Abahamya ba Yehova bahawe ubuzima gatozi mu Burusiya. Kuva icyo gihe, umurimo warasagambye mu Burusiya no mu cyahoze ari Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Hagati ya Werurwe 1996 n’Ukwakira 1998, Inteko Nyobozi yemeye ko hatangwa inguzanyo y’amafaranga yo kubaka Amazu y’Ubwami 359, yari isabwe n’ibiro by’amashami agenzura umurimo mu bihugu 11 byo mu Burayi.
3 Mu gihe witegereza amafoto ari muri uyu mugereka, tekereza ku bintu bikomeye kandi bitangaje Yehova yakoreye ubwoko bwe (Zab 136:4). Uri buze gushimishwa no kumenya ko impano zitangwa n’umuryango w’abavandimwe ku isi hose zikoreshwa neza cyane. Ibyo bigaragaza amagambo ya Yesu yanditswe muri Yohana 13:35 agira ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”
4 Muri Rumaniya, kikaba ari kimwe mu bihugu byo mu Burayi byungukiwe n’iyo gahunda igamije gufasha mu kubaka Amazu y’Ubwami mu bihugu bifite amikoro make, hubatswe Amazu y’Ubwami 36 guhera muri Nyakanga 2000. Muri Ukraine, aho hakaba harakoreshejwe igishushanyo mbonera kimwe mu kubaka amazu hafi ya yose, hubatswe Amazu y’Ubwami 61 mu mwaka wa 2001, n’andi 76 mu mwaka wa 2002. Impano z’amafaranga zashyizwe mu Kigega Kigenewe Amazu y’Ubwami zatumye hubakwa Amazu y’Ubwami abarirwa mu magana muri Bulugariya, muri Korowasi, muri Macédoine, muri Moldavie, mu Burusiya no muri Yugosilaviya.
5 Kubaka Amazu y’Ubwami mu bihugu bimwe na bimwe ntibyari byoroshye, kandi hagomba gukorwa akazi kenshi mbere yo gutangira kubaka. Akenshi, imyiteguro yo kubaka itwara igihe kinini. Nanone kandi, kubaka Inzu y’Ubwami muri ako gace k’u Burayi birahenze cyane kurusha mu bihugu byinshi byo muri Afurika cyangwa ibyo muri Amerika y’Epfo. Ariko kandi, kubera ko umubare w’abasenga Yehova urushaho kugenda wiyongera, haracyakenewe Amazu y’Ubwami abarirwa mu magana mu bihugu byo mu Burayi bifite amikoro make!
6 Mbega ukuntu bishimishije cyane kubona ukuntu ayo Mazu y’Ubwami yubakwa mu buryo bwihuse! Nk’uko inkuru nyinshi z’ibyabaye zibigaragaza, ayo mazu yabwirije abatuye hafi y’aho yubatse. Mu duce tumwe na tumwe, abategetsi batangazwa n’umwuka w’ubufatanye wagaragajwe n’abubatsi mu gukurikiza amabwiriza y’imyubakire.
7 Yesaya yahanuye neza ukuntu ugusenga k’ukuri kwari gutera imbere muri iki gihe. Binyuriye kuri uwo muhanuzi, Imana yaravuze iti “jyewe Uwiteka nzabitebutsa igihe cyabyo nigisohora” (Yes 60:22). Nta gushidikanya, imyaka icumi ishize yagaragaye ko ari cyo gihe Yehova yatebukije ukwiyongera mu Burayi bw’i Burasirazuba. Turifuza ko Yehova yakomeza guhundagaza imigisha ku mihati dushyiraho yo kwihutisha ubwubatsi bw’Amazu y’Ubwami mu bihugu byinshi, dushyigikira Ikigega Kigenewe Amazu y’Ubwami! Ibyo bizatuma hubakwa andi mazu y’Ubwami menshi mu bihugu bifite amikoro make. Bizatuma ugusenga k’ukuri gusakara mu bice byinshi by’u Burayi, kandi ubutumwa bwiza burusheho kubwirizwa kugera “ku mpera y’isi.”—Ibyak 13:47.
[Amafoto yo ku ipaji ya 3]
Inzu ikomatanyije Amazu y’Ubwami menshi
i Moscou mu Burusiya
[Amafoto yo ku ipaji ya 4-6]
Inzu y’Ubwami nshya yo mu Burayi bw’i Burasirazuba
I Strumica muri Macédoine
I Daruvar muri Korowasi
I Bitola muri Macédoine
I Sokal, mu Ntara ya Lviv muri Ukraine
I Mladost muri Bulugariya
I Kurdzhipskoye, mu mujyi wa Maykop mu Burusiya
I Bački Petrovac muri Yugosilaviya
I Plovdiv muri Bulugariya
I Tlumach, mu Ntara ya Ivano-Frankivsk muri Ukraine
I Rava-Ruska, mu Ntara ya Lviv muri Ukraine
I Stara Pazova muri Yugosilaviya
I Zenica muri Bosiniya-Herizegovina
I Sokal mu Ntara ya Lviv muri Ukraine
I Zhydachiv mu Ntara ya Lviv muri Ukraine