Ugusenga k’Ukuri Kurimo Kurakwirakwira mu Burayi bw’i Burasirazuba
1 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari ababwiriza b’Ubwami bafite ishyaka. Barishimye igihe ‘umubare wabo wakomezaga kugwira iminsi yose’ (Ibyak 16:5). Ukuri kwageze muri Aziya, muri Afurika no mu Burayi bitewe no kubwiriza bashize amanga, bityo bituma haboneka umusaruro utubutse w’abizera.
2 Muri iki gihe cy’imperuka, ugusenga k’ukuri gukomeje gukwirakwira mu bihugu byo mu Burayi bw’i Burasirazuba. Mu bihugu, aho ubutegetsi bwari bwaratubujije kubwiriza kugeza mu myaka ibanza ya za 90, ubu turimo turagira ukwiyongera gutangaje. Igitabo Annuaire 1999, kigaragaza ko buri gihugu mu bihugu bibiri muri ibyo, ari byo u Burusiya na Ukraine, cyatanze raporo y’ababwiriza basaga 100.000, bifatanya mu murimo wo kubwiriza. Uhereye mu mwaka wa 1991, abantu basaga 220.000 biyeguriye Yehova kandi barabatizwa mu ntara zigera kuri 15 zigize icyahoze cyitwa Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Uko kwiyongera mu buryo bwihuse kwatumye biba ngombwa kubaka Amazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro menshi mashya, kimwe no kwagura amazu y’ishami.
3 Nk’uko byatangajwe mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Werurwe 1997 (mu Cyongereza), igice cy’Amafaranga ya Sosayiti Agenewe Kubaka Amazu y’Ubwami, ubu kirimo kirakoreshwa mu guha inguzanyo amatorero yo mu bihugu, aho Amazu y’Ubwami menshi akenewe mu buryo bwihutirwa, ariko abantu bakaba batishoboye, banafite ibibazo by’ubukungu. Hagati y’ukwezi kwa Werurwe 1996 n’Ukwakira 1998, Sosayiti yemeye gutanga inguzanyo yo kubaka Amazu y’Ubwami agera kuri 359, inguzanyo yasabwe biturutse ku biro by’amashami agenzura ibihugu bigera kuri 11 byo mu Burayi bw’i Burasirazuba. Amafaranga yatanzwe, arimo arakoreshwa mu kugura ibibanza n’ibikoresho byo kubaka Amazu y’Ubwami mashya, no gufasha amatorero kuvugurura amazu yari asanganywe. Amashusho agaragazwa hano, araduha igitekerezo cy’ukuntu impano z’Amafaranga Agenewe Kubaka Amazu y’Ubwami zihabwa Sosayiti muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu bindi bihugu, zagiriye akamaro abavandimwe bacu bo mu Burayi bw’i Burasirazuba.
4 Mu mwaka wa 1998, muri Bulugariya habaye ukwiyongera kwa 12 ku ijana, kandi abavandimwe barishimye cyane igihe Inzu y’Ubwami yabo ya mbere yegurirwaga Yehova mu kwezi kwa Mata k’uwo mwaka. Igihugu cya Korowasiya cyishimiye ukwiyongera kwa 4 ku ijana, kandi ubu abavandimwe barimo barubaka Amazu y’Ubwami menshi kurushaho, kugira ngo bateze imbere ugusenga k’ukuri. Muri Hongiriya, Amazu y’Ubwami agera kuri 80 arimo arakoreshwa n’amatorero agera ku 144. Ni ukuvuga ko ku matorero agera kuri 235 ari muri icyo gihugu, 61 ku ijana afite ahantu hayo bwite ho gusengera. Muri Masedoniya, porogaramu yo kubaka Amazu y’Ubwami yamaze kuzuza amazu abiri mashya, kandi n’andi arimo arubakwa. Mu mpeshyi y’Umwaka wa 1999, hujujwe Inzu y’Ubwami irimo ebyiri mu murwa mukuru witwa Skopje. Iyo Nzu y’Ubwami ishobora guteranirwamo nibura n’amatorero atandatu. Mu mwaka ushize, mu Burusiya habatizwaga abantu bagera kuri 260 buri cyumweru ukoze mwayeni! Hakurikijwe uko bigenda no mu bindi bihugu, muri iki gihe ishami ry’Uburusiya ryashyizeho Komite z’Akarere 12 Zishinzwe Iby’Ubwubatsi mu ifasi yaryo ngari, kugira ngo zishyigikire imishinga yo kubaka Amazu y’Ubwami mu gihe kiri imbere. Mu karere k’amajyaruguru ya St. Petersburg, harimo harubakwa Inzu y’Amakoraniro ya mbere y’icyo gihugu, ikaba izaba ifite imyanya yo kwicaramo igera ku 1.600. Iyo nzu nanone izaba iri hamwe n’Amazu y’Ubwami agera kuri atanu, buri imwe muri yo ikazaba ifite imyanya yo kwicaramo igera kuri 200. Mu kwita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka abavandimwe bacu hamwe n’abantu benshi bashimishijwe bo muri Ukraine bakeneye, hubatswe Amazu y’Ubwami agera kuri 84, naho andi agera kuri 80 arimo arubakwa.
5 Mbese, uko kwiyongera ko mu Burayi bw’i Burasirazuba ntigutuma tugira ibyishimo mu mitima yacu? Aho twaba turi hose, ugukwirakwira k’ugusenga k’ukuri, kutwibutsa ko Imana itarobanura ku butoni, kandi ko kwihangana kwayo bizatuma “[imbaga y’]abantu benshi” ibona agakiza (Ibyah 7:9; 2 Pet 3:9). Mbega igikundiro dufite cyo kwifatanya mu rugero ruto mu bihereranye no gukura mu buryo bw’umwuka kw’abandi bantu, ndetse n’abo mu bihugu bya kure cyane! Mu migani 28:27 hatwizeza ko umuntu ‘uha abakene atazakena.’ Kuba twiteguye gufasha dutanga amafaranga akenewe muri ubwo bwubatsi, bituma habaho “gukwiriranya” ibintu by’umubiri, bityo bigatuma twese dushobora kugira ibyishimo bibonerwa mu gutanga, hamwe n’ibyishimo byo kubona ugusenga k’ukuri gukwirakwira ku isi hose.—2 Kor 8:14, 15; Ibyak 20:35.
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Săcele, Rumaniya
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Maardu, Esitoniya
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Sevinika, Siloveniya
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Tiszavasvári, Hongiriya
[Amafoto yo ku ipaji ya 4]
Jūrumala, Lativiya
[Amafoto yo ku ipaji ya 4]
Taurage, Lituwaniya
[Amafoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]
Tallinn, Esitoniya
[Amafoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]
Prievidza, Silovakiya
[Amafoto yo ku ipaji ya 5]
Mátészalka, Hongiriya
[Amafoto yo ku ipaji ya 5]
Beligarade, Yugosilaviya
[Amafoto yo ku ipaji ya 6]
Ruma, Yugosilaviya
[Amafoto yo ku ipaji ya 6]
Vuranove nad Topl’ou, Silovakiya
[Amafoto yo ku ipaji ya 6]
Tornakalns, Lativiya