ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/03 p. 8
  • Kumenyekanisha izina ry’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kumenyekanisha izina ry’Imana
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Ibisa na byo
  • Impamvu Tugomba Kumenya Izina ry’Imana
    Izina ry’Imana Rizahoraho Iteka
  • Yehova ashyira hejuru izina rye
    Ubwami bw’Imana burategeka
  • Jya wubaha izina rikomeye rya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Izina ry’Imana
    Nimukanguke!—2017
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
km 6/03 p. 8

Kumenyekanisha izina ry’Imana

1. Ni izihe ngaruka kumenya izina bwite ry’Imana bishobora kugira ku bantu?

1 Wumvise umeze ute igihe wamenyaga izina ry’Imana? Abenshi bamera nk’umugore wagize ati “igihe nabonaga izina ry’Imana muri Bibiliya, nararize. Nashimishijwe cyane no kubona ko nashoboraga rwose kumenya izina bwite ry’Imana no kujya ndikoresha.” Kuri we, kumenya izina ry’Imana byari intambwe y’ingenzi mu kumenya ko Yehova abaho, no gushobora kugirana na we imishyikirano.

2. Kuki ari ibyihutirwa ko twigisha abandi ibihereranye na Yehova?

2 Kuki tugomba kurimenyekanisha? Izina ry’Imana rifitanye isano n’imico yayo, imigambi yayo n’ibyo ikora. Rifite n’aho rihuriye no kubona agakiza. Intumwa Pawulo yaranditse ati “umuntu wese uzambaza izina ry’Umwami azakizwa.” Yakomeje abaza ati “ariko se bamwabaza bate,” batabanje kumenya Yehova no kumwizera? Ni yo mpamvu ari ibyihutirwa ko Abakristo bamenyesha abandi izina ry’Imana n’icyo risobanura (Rom 10:13, 14). Icyakora, hari indi mpamvu ikomeye cyane kurushaho ituma tugomba kumenyekanisha izina ry’Imana.

3. Ni iyihe mpamvu y’ibanze ituma tubwiriza?

3 Mu myaka ya za 20, ubwoko bw’Imana bwaje gutahura binyuriye ku Byanditswe ko hari ikibazo kireba ijuru n’isi, gihereranye no kuvana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bw’Imana no kwezwa kw’izina ryayo. Mbere y’uko Yehova arimbura ababi kugira ngo akure umugayo ku izina rye, ukuri ku bihereranye na we kugomba ‘kwamamara mu isi yose’ (Yes 12:4, 5; Ezek 38:23). Ku bw’ibyo, impamvu y’ibanze ituma tubwiriza ni ukugira ngo dusingirize Yehova mu ruhame kandi tweze izina rye imbere y’abantu bose (Heb 13:15). Urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu ruzadusunikira kwifatanya mu buryo bwuzuye muri uwo murimo twategetswe n’Imana.

4. Ni gute Abahamya ba Yehova baje kwitirirwa izina ry’Imana?

4 “Ubwoko bwo kubaha izina ryayo”: Mu mwaka wa 1931, twafashe izina ry’Abahamya ba Yehova (Yes 43:10). Kuva icyo gihe, ubwoko bw’Imana bwamenyekanishije izina ry’Imana mu rugero rwagutse cyane, ku buryo igitabo Prédicateurs, ku ipaji ya 124 kigira kiti “ku isi hose, umuntu wese ukoresha izina rya Yehova ku mugaragaro ahita abonwa ko ari umwe mu Bahamya ba Yehova.” Mbese uko ni ko nawe bakubona? Niba dushimira Yehova kubera ineza yatugiriye, bizadusunikira ‘guhimbaza izina rye,’ tumubwira abandi buri gihe uko tubonye uburyo.—Zab 20:8; 145:1, 2, 7.

5. Kuba twitirirwa izina ry’Imana bigira izihe ngaruka ku myifatire yacu?

5 Kubera ko turi “ubwoko bwo kūbaha izina ryayo,” tugomba no gukurikiza amahame yayo (Ibyak 15:14; 2 Tim 2:19). Akenshi, ikintu abantu bahita babona ku Bahamya ba Yehova ni imyifatire myiza ibaranga (1 Pet 2:12). Ntitwifuza na rimwe kuzigera duharabika izina ry’Imana turenga ku mahame yayo akiranuka, cyangwa ngo dushyire ibyo kuyisenga mu mwanya wa kabiri mu mibereho yacu (Lewi 22:31, 32; Mal 1:6-8, 12-14). Ahubwo, turifuza ko imibereho yacu yagaragaza ko duha agaciro umwanya ushimishije dufite wo kuba twitirirwa izina ry’Imana.

6. Ni iyihe nshingano ishimishije dufite ubu kandi tuzakomeza kugira n’iteka ryose?

6 Muri iki gihe, tubona isohozwa ry’amagambo ya Yehova agira ati “uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera izina ryanjye rirakomeye mu banyamahanga” (Mal 1:11). Nimucyo dukomeze kumenyekanisha ukuri ku bihereranye na Yehova no ‘guhimbaza izina rye ryera iteka ryose.’​—Zab 145:21.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze