Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’umurinzi 15 Kam.
“Hari abantu bemera ko Yesu ari we muntu ukomeye cyane kuruta abandi bose bavugwa mu mateka. Abandi bo bibaza niba yaranabayeho. Mbese ubona kumwizera hari icyo bimaze? [Namara gusubiza, umusomere mu Byakozwe 4:12.] Ni ibihe bihamya dufite bigaragaza ko Yesu yigeze kuba hano ku isi? Iyi gazeti isubiza icyo kibazo.”
Réveillez-vous ! 22 juin
“Abantu benshi bahangayikishijwe n’ibidukikije. Mbese, utekereza ko abantu bazashobora kurinda amashyamba yo mu karere ngengamirase dukesha imvura? [Reka asubize.] Iyi gazeti igaragaza imihati ishyirwaho muri iki gihe mu rwego rwo kurinda ayo mashyamba dukesha imvura. Nanone isuzuma ukuntu iri sezerano rihebuje ryatanzwe n’Imana rizasohozwa.” Soma muri Yesaya 11:9.
Umunara w’umurinzi 1 Nyak.
“Kimwe mu bintu by’ingenzi cyane abantu bakenera, ni ugukunda no gukundwa. [Soma amagambo ajyanye n’ifoto iri ku ipaji ya 4.] Ariko se, waba warabonye ko muri iki gihe abantu muri rusange bimiriza imbere ibindi bintu? [Reka asubize.] Iyi gazeti isuzuma icyo urukundo nyakuri ari cyo, n’ukuntu twakwitoza kurugaragaza.” Soma mu 1 Abakorinto 13:2.
Réveillez-vous ! 8 juil.
“Abantu benshi babuzwa amahwemo n’ibikorwa by’urugomo bidafututse bigenda birushaho kwiyongera. [Tanga urugero ruzwi mu karere k’iwanyu, maze umureke agire icyo abivugaho.] Iyi gazeti isuzuma bimwe mu bintu bituma habaho ubugizi bwa nabi. Isobanura n’ukuntu Imana izakuraho burundu ubugizi bwa nabi n’urugomo.” Soma muri Zaburi ya 37:10, 11.