Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Gic.
“Mbese utekereza ko hari igihe tuzaba mu isi itarangwamo ubukene? [Reka asubize.] Irebere ibyo Imana idusezeranya. [Soma muri Yesaya 65:21.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isuzuma ukuntu iryo sezerano rizasohozwa.” Shyiraho gahunda yo kuzagaruka ukamusubiza ikibazo kigira kiti ‘ni ryari ibyo bintu byasezeranyijwe bizabaho?’
Réveillez-vous! 22 mai
“Abantu benshi bazi ko bagomba gukora imyitozo ngororangingo kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Icyakora, abenshi bemera ko batajya bakora imyitozo ihagije. Si byo se? [Reka asubize.] Iyi gazeti ivuga ibyiza byo gukora imyitozo buri gihe, n’ukuntu twabona igihe cyo kuyikora n’ubwo twaba dufite byinshi byo gukora mu mibereho yacu.”
Umunara w’Umurinzi 1 Kam.
“N’ubwo usanga abantu hafi ya bose bavuga iby’amahoro, ubumwe bw’abatuye isi bugenda bubanyura mu myanya y’intoki. Mbese utekereza ko kugera kuri ubwo bumwe ari inzozi gusa? [Reka agire icyo abivugaho.] Iyi gazeti itubwira ubutegetsi bushobora gutuma abatuye isi bunga ubumwe.” Soma muri zaburi ya 72:7, 8, maze muhane gahunda yo kuzagaruka kumusura kugira ngo umusobanurire ukuntu ibyo bizabaho.
Réveillez-vous! 8 juin
“Mbese waba warabonye ko abantu benshi bahangayikishijwe na kanseri y’uruhu igenda irushaho kwiyongera? [Reka asubize.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! isobanura impamvu muri iki gihe iyo ndwara ishobora kutwibasira cyane, n’icyo twakora kugira ngo tuyirinde.” Soza umwereka isezerano rihumuriza riboneka muri Yobu 33:25.