ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/05 p. 4
  • Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Ibisa na byo
  • Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
  • Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
km 11/05 p. 4

Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti

Umunara w’Umurinzi 15 Ugu.

“Abantu benshi bibaza impamvu ibibazo byugarije isi bigenda birushaho kuzamba aho kugira ngo bikemuke. Mbese waba warigeze gusuzuma ikintu uyu murongo uvuga ko ari cyo ntandaro yabyo? [Soma mu Byahishuwe 12:9, hanyuma umureke asubize.] Iyi gazeti igaragaza amayeri Satani akoresha kugira ngo ayobye abantu n’uko twakwirinda gushukwa na we.”

Réveillez-vous! 22 nov.

“Nubwo ku isi hari ibyokurya byahaza abatuye isi bose, abantu bagera kuri miriyoni 800 barya indyo nkene. Mbese ibyo ntibibabaje? [Reka asubize.] Iyi gazeti igaragaza ikibazo kidahwema kwiyongera cy’ibura ry’ibyokurya mu mijyi. Nanone igaragaza isezerano Bibiliya itanga ry’uko hazabaho isi itarangwamo inzara.” Soma muri Zaburi ya 72:16a.

Umunara w’Umurinzi 1 Uku.

“Iyo abantu bumvise ijambo ‘Harimagedoni,’ abenshi bibwira ko izaba ari ikintu giteye ubwoba kizarimbura abantu benshi cyane. [Erekana agasanduku kari ku ipaji ya 3.] Ariko se byagutangaza uramutse umenye ko mu by’ukuri Harimagedoni ari kimwe mu bintu byiza kurusha ibindi bizatugirira akamaro? [Reka asubize.] Iyi gazeti isobanura impamvu wagombye kubibona utyo.” Soma muri 2 Petero 3:13.

Réveillez-vous! 8 déc.

“Nifuzaga kukumenyesha ko hari igihe buri muntu wese azaba afite ahantu heza ho kuba. None se ntibibabaje kubona hari abantu benshi cyane badafite aho baba? [Reka asubize, hanyuma usome muri Yesaya 65:21, 22.] Iyi gazeti igaragaza impamvu zituma abantu batagira ahantu ho kuba. Nanone isobanura ukuntu Imana izasohoza isezerano tumaze gusoma.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze