Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Ugu.
“Abantu benshi bifuza kugira ubuzima bwiza no kuramba. Ariko se, bibaye ari ibishoboka, wakwifuza kubaho iteka? [Reka asubize, hanyuma usome muri Yohana 17:3.] Iyi gazeti isuzuma isezerano Bibiliya itanga ry’ubuzima bw’iteka. Nanone ivuga ukuntu ubuzima buzaba bumeze igihe iryo sezerano rizaba ryashohojwe.”
Réveillez-vous! 22 nov.
“Mu myaka 20 ishize, habayeho iterambere rikomeye mu bihereranye no gusobanukirwa no kuvura indwara ya sida. Icyakora, hari abantu benshi batarasobanukirwa ibyayo neza. [Mwereke agasanduku kavuga ngo “Inkuru z’impimbano ku birebana na sida,” kandi ureke agire icyo abivugaho.] Iyi gazeti isobanura ukuntu ababyeyi bashobora kurinda abana babo.” Soma mu Gutegeka 6:6, 7.
Umunara w’Umurinzi 1 Uku.
“Kimwe mu bintu bitandukanya abantu n’inyamaswa, ni ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi. Ikibabaje ariko, ni uko abantu benshi bakora ibibi. Utekereza ko ibyo biterwa n’iki? [Reka asubize, hanyuma usome muri Yeremiya 17:9 cyangwa mu Byahishuwe 12:9.] Iyi gazeti itubwira ikintu gishobora kudufasha kumenya no gukora ibyiza.”
Réveillez-vous! 8 déc.
“Iterambere mu ikoranabuhanga ntiryasimbuye ikintu cy’ibanze abantu bakenera, ari cyo kugira incuti. Ariko se, waba warabonye ko ibintu bigenda bihinduka mu mibereho y’abantu muri iki gihe bishobora gutuma kugirana n’abandi ubucuti bitatworohera? [Reka agire icyo abivugaho, hanyuma usome mu Migani 18:24.] Iyi gazeti isobanura ukuntu dushobora kugira incuti nyakuri kandi ubucuti bwacu bukaramba.”