Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
UMUNARA W’UMURINZI 15 Uku.
“Muri iki gihe cy’umwaka, abantu benshi baba batekereza ku bihereranye n’ivuka rya Yesu. Mbese waba warigeze kwibaza ukuntu umuryango Yesu yakuriyemo wari umeze? [Reka asubize. Hanyuma, soma muri Luka 2:51, 52.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isuzuma amasomo y’ingenzi dushobora kuvana mu nkuru ya Bibiliya ivuga ibihereranye n’ukuntu Yesu yarezwe.”
Réveillez-vous! 22 déc.
“Twese twifuza ko abana bacu bagira imibereho ishimishije kandi bakagira icyo bageraho. Utekereza ko ari ikihe kintu abana bakeneye cyane kurusha ibindi kugira ngo bashobore guhangana n’isi yo muri iki gihe ibuza abantu amahwemo? [Reka asubize. Hanyuma, soma mu Migani 22:6.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! isuzuma ibintu abana bakenera hamwe n’ukuntu ababyeyi bashobora kubibaha.”
UMUNARA W’UMURINZI 1 Mut.
“Abantu benshi bifuza amahoro ku isi. Mbese utekereza ko hari igihe tuzagira ayo mahoro? [Soma muri Zaburi ya 46:10. Hanyuma, ureke asubize.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isuzuma ukuntu ayo mahoro azabaho n’impamvu dushobora kwiringira isezerano ry’Imana rihereranye n’isi itarangwamo intambara.”
Réveillez-vous! 8 jan.
“Hirya no hino ku isi, hari abantu bafite ibibazo byo guhungabana mu bwenge, wenda nko kwiheba hamwe n’indwara ituma ibyiyumvo by’umuntu bihindagurika cyane. Umuremyi wacu yita ku bantu nk’abo mu buryo bwimbitse. [Soma muri Zaburi ya 34:19.] Iyi gazeti isuzuma ukuntu abantu bafite ibibazo nk’ibyo bashobora gufashwa. Nanone igaragaza isezerano rya Bibiliya ry’ukuntu vuba aha indwara zose zizakurwaho.”