Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Uku.
“Muri iki gihe cy’umwaka, usanga hirya no hino ku isi abantu bibuka ivuka rya Yesu mu buryo bunyuranye. Mbese wari uzi ko ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga ko ivuka rya Yesu rifitanye isano n’amahoro arambye? [Reka asubize, hanyuma usome muri Yesaya 9:5, 6.] Iyi gazeti isobanura ukuntu ayo mahoro azagerwaho.”
Réveillez-vous! 22 déc.
“Mbese nawe wabonye ko abantu bagenda barushaho kwita ku isura y’umuntu? [Reka agire icyo abivugaho.] Iyi gazeti isuzuma ingorane zishobora kugera ku muntu uhora ahangayikishijwe no kuba mwiza. Nanone itsindagiriza akamaro k’ubwiza bufite agaciro kenshi kurusha ubundi.” Soma muri 1 Petero 3:3, 4.
Umunara w’Umurinzi 1 Mut.
“Amadini menshi yigisha ko abantu bagomba gukunda bagenzi babo. [Soma muri Matayo 22:39.] None se, kuki usanga idini ari ryo nyirabayazana w’inyinshi mu ntambara n’ubushyamirane bibera ku isi? [Reka asubize.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isuzuma ikibazo kigira kiti ‘Mbese idini rishobora gutuma abantu bunga ubumwe?’”
Réveillez-vous! 8 jan.
“Ni gute wasubiza iki kibazo? [Soma ikibazo kiri ku gifubiko, hanyuma ureke asubize.] Umutungo kamere w’isi ugenda ukendera mu buryo buteye ubwoba. Ariko kandi, zirikana iri sezerano ritanga icyizere. [Soma muri Zaburi 104:5.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! isobanura ukuntu vuba aha uyu mubumbe wacu uzaba urimo wisana kugira ngo usubire uko wahoze.”