Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Uku.
“Mu gihe cya Noheli, usanga abantu benshi bagerageza kugira ineza n’impuhwe. Mbese utekereza ko isi yarushaho kuba nziza abantu baramutse bagaragaje impuhwe mu mwaka wose? [Reka asubize, hanyuma usome muri 1 Petero 3:8.] Iyi gazeti isobanura akamaro ko kugira impuhwe kandi igaragaza uburyo bumwe na bumwe twagaragazamo uwo muco.”
Réveillez-vous! Uku.
“Mbese utekereza ko abacu twakundaga bapfuye bazongera kubaho? [Reka asubize.] Bibiliya ivuga ko hari uburyo bwo gukura abantu mu rupfu. [Soma muri Zaburi 68:21] Iyi gazeti isobanura impamvu tutagomba gutinya urupfu nk’aho ruzatuma ubuzima buzimangatana burundu.”
Umunara w’Umurinzi 1 Mut.
“Abantu benshi basenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza. Urugero, zirikana iri sengesho ryamamaye Yesu yigishije abigishwa be. [Soma muri Matayo 6:9, 10.] Mbese waba warigeze wibaza icyo Ubwami bw’Imana ari cyo n’igihe buzazira? [Reka asubize.] Iyi gazeti igaragaza icyo Bibiliya ibivugaho.”
Réveillez-vous! Mut.
“Nk’uko amateka abigaragaza, abagore bagiye bafatwa nabi kandi bakagirirwa urugomo. Utekereza ko biterwa n’iki? [Reka asubize.] Zirikana aya magambo yo muri Bibiliya agaragaza ukuntu abagabo bakwiriye gufata abagore babo. [Soma muri 1 Petero 3:7.] Iyi gazeti yifashisha Bibiliya maze ikagaragaza agaciro Imana na Kristo baha abagore.”