Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Uku.
“Muri iki gihe cy’umwaka, abantu benshi batekereza ku bintu abamarayika bavuze igihe Yesu yavukaga. [Soma muri Luka 2:14.] Mbese koko utekereza ko ku isi hazabaho amahoro? [Reka asubize.] Iyi gazeti isobanura ukuntu vuba aha Yesu agiye kuzana amahoro nyakuri ku isi.”
Réveillez-vous! Déc.
“Amadini atanga ibitekerezo bitandukanye ku bihereranye n’imikoreshereze y’ibinyobwa bisindisha. Utekereza ko Imana ibona ite imikoreshereze y’ibyo binyobwa? [Reka asubize.] Nubwo igitangaza cya mbere Yesu yakoze ari uguhindura amazi vino, nanone Bibiliya itanga uyu muburo. [Soma mu Migani 20:1.] Iyi ngingo isobanura uko Bibiliya ivuga iby’icyo kibazo mu buryo bushyize mu gaciro.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 18.
Umunara w’Umurinzi 1 Mut.
“Mbese utekereza ko kuba umuntu yaragize icyo ageraho bipimirwa ku butunzi afite? [Reka asubize, hanyuma usome muri 1 Timoteyo 6:9, 10.] Nubwo Bibiliya idaciraho iteka amafaranga, ivuga ko kugira icyo ugeraho by’ukuri bidashingiye ku butunzi. Iyi gazeti irabisobanura.”
Réveillez-vous! Jan.
“Mbese utekereza ko hari igihe kizagera ibi bintu bigasohora ? [Soma muri Yesaya 33:24, hanyuma ureka asubize.] Iyi gazeti isobanura icyo ubuvuzi burimo bukora n’ukuntu isezerano ryo muri Bibiliya rizasohozwa.”