Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’umurinzi 15 Gic.
“Buri munsi twumva amakuru ahereranye n’urugomo. Mbese, utekereza ko urugomo rwahozeho kuva kera? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya ibivugaho. [Soma muri Matayo 24:37.] Iminsi ya Nowa yari yuzuye urugomo cyane ku buryo Imana yarimbuye abantu bose uretse Nowa n’umuryango we. Iyi gazeti igaragaza ukuntu ibyo bintu byabaye bifite icyo bisobanura kuri twe muri iki gihe.”
Réveillez-vous ! 22 mai
“Muri iki gihe indwara ziterwa n’udukoko ni kimwe mu bintu byinshi byibasira ubuzima bwacu. Mbese, wari uzi ko hari ingamba dushobora gufata kugira ngo turinde ubuzima bwacu? [Reka asubize.] Iyi gazeti isuzuma izo ngamba izo ari zo, kimwe n’isezerano Bibiliya itanga ry’igihe indwara zitazongera kubaho ukundi.” Soza usoma muri Yesaya 33:24.
Umunara w’umurinzi 1 Kam.
“Raporo zivuga iby’imicungire mibi y’amafaranga y’imfashanyo zituma abantu bamwe bibaza niba byaba bihuje n’ubwenge kunyuza imfashanyo mu miryango y’abagiraneza. Ariko kandi, hari imbabare nyinshi. Uratekereza ko hakorwa iki? [Reka asubize. Hanyuma, soma mu Baheburayo 3:16.] Iyi gazeti isobanura impano ishimisha Imana iyo ari yo.”
Réveillez-vous ! 8 juin
“Biragaragara ko muri iki gihe abantu batagiha agaciro ibihereranye n’umuco n’imyifatire myiza nk’uko byari biri kera. Mbese, nawe wabonye ko ibyo ari ko biri koko? [Reka asubize.] Igishimishije ariko, ibyo byari byarahanuwe muri Bibiliya. [Soma muri 2 Timoteyo 3:1-5.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous ! isuzuma impamvu ibintu abantu babona ko ari iby’agaciro bigenda bihindagurika, hamwe n’icyo igihe kizaza kiduhishiye.”