Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’umurinzi 15 Mata
“Mu myaka ya vuba aha, byaragaragaye cyane ko abantu benshi batacyita ku bintu by’idini. Mbese nawe waba warabibonye? [Reka asubize. Hanyuma, soma muri Zaburi ya 119:105.] Inyigisho zitangirwa mu idini ry’ukuri zishobora gutuma abantu birinda imitego myinshi mu buzima. Iyi gazeti igaragaza aho idini ry’ukuri rishobora kuboneka.”
Réveillez-vous ! 22 Avril
“Mu isi yo muri iki gihe aho usanga ibintu byose ari jugujugu, abantu bajya bibaza niba n’abana bakura vuba vuba. Mbese, ibyo biraguhangayikishije? [Reka asubize. Hanyuma, soma mu Mubwiriza 3:1, 4.] Igihe umuntu akiri umwana ntaba agomba kwikorezwa imitwaro y’abantu bakuru. Iyi gazeti ya Réveillez-vous ! isuzuma ukuntu ababyeyi bashobora kurinda abana babo bakiri bato.”
Umunara w’umurinzi 1 Gic.
“Hari ibibazo bimwe na bimwe biba birenze ubushobozi bw’abantu. Reka nguhe urugero. [Soma muri Yobu 21:7.] Mbese, wigeze kugira ikibazo wifuza kubaza Imana? [Reka asubize.] Iyi gazeti isobanura ukuntu abantu bo hirya no hino ku isi babonye ibisubizo bihwitse by’ibibazo bitatu bikomeye cyane kurusha ibindi mu buzima bibazaga.”
Réveillez-vous ! 8 mai
“Abenshi muri twe bazi nibura umuntu umwe urwaye diyabete. Mbese, hari ibintu byinshi waba uzi kuri iyo ndwara? [Mwereke ku gifubiko cy’iyo gazeti, maze ureke asubize.] Iyi gazeti isobanura impamvu zitera indwara ya diyabete n’ukuntu ivurwa. Nanone isuzuma isezerano rya Bibiliya ry’uko indwara zose zizavaho burundu.” Soza usoma muri Yesaya 33:24.