Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Mata
“Uko bigaragara, ibikorwa by’ubugome biragenda biba ibintu bisanzwe. [Tanga urugero wakuye muri iyi gazeti.] Waba warigeze wibaza impamvu abantu bagira ubugome bene ako kageni? [Reka asubize.] Bibiliya yari yarahanuye ko urugomo rwari kwiyongera. [Soma muri 2 Timoteyo 3:1-5.] Iyi gazeti isubiza ikibazo kigira kiti ‘mbese ubugome buzigera bushira?’”
Réveillez-vous! Avril
“Abantu benshi bavuga ko ari Abakristo. Utekereza ko kuba Umukristo bisobanura iki? [Reka asubize.] Dore icyo Yesu yavuze hano. [Soma muri Yohana 15:14.] Iyi ngingo igaragaza ko abantu basabwa ibirenze ibyo kuvuga gusa ngo ni Abakristo.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 26.
Umunara w’Umurinzi 1 Gic.
“Iyo ababyeyi bapfushije umwana bagira agahinda kenshi kandi bakakamarana igihe kinini. None se utekereza ko ari he bakura ihumure? [Reka asubize, hanyuma usome mu Baroma 15:5.] Iyi gazeti igaragaza bumwe mu buryo Imana ikoresha kugira ngo ihumurize abababaye.”
Réveillez-vous! Mai
“Abantu bamwe ni abakire mu gihe abandi babarirwa muri za miriyoni babaho mu bukene. Mbese utekereza ko hari igihe ubwo busumbane buzaba butakiriho? [Reka asubize.] Dore uko Imana ibona abakene. [Soma muri Zaburi ya 22:25.] Iyi gazeti igaragaza ibyiringiro Bibiliya itanga ku bakene.”