Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Mata
“Muri iki gihe, hari uburyo bwo kubona amakuru menshi cyane atwungura ubumenyi. Si byo se? [Reka asubize.] Ariko kandi, nta bumenyi na bumwe bwarusha agaciro ubuvugwa muri uyu murongo. [Soma muri Yohana 17:3.] Iyi gazeti ivuga icyo amagambo ‘ubugingo buhoraho’ asobanura, n’ukuntu dushobora kugira ubumenyi buyobora kuri ubwo bugingo buhoraho.”
Réveillez-vous! 22 avril
“N’ubwo Yesu Kristo ashobora kuba azwi cyane kurusha undi muntu wese wabayeho, abantu benshi bibaza uwo ari we by’ukuri. Ese wari uzi ko abigishwa ba Yesu na bo bibazaga uwo yari we? [Reka asubize, hanyuma usome muri Mariko 4:41.] Iyi gazeti isuzuma icyo Bibiliya ivuga ku wo Yesu ari we by’ukuri.”
Umunara w’Umurinzi 1 Gic.
“Iyo umuntu dukunda apfuye, birasanzwe rwose ko twifuza kuzongera kumubona. Si byo se? [Reka asubize.] Abantu benshi bagiye bahumurizwa n’isezerano ry’umuzuko riboneka muri Bibiliya. [Soma muri Yohana 5:28,29.] Iyi gazeti isobanura igihe umuzuko uzabera hamwe n’abazazuka abo ari bo.”
Réveillez-vous! 8 mai
“Ababyeyi benshi batoranyiriza abana babo ibitabo byo gusoma. Mbese ubona gushakira abagize umuryango wawe ibyo basoma bikugoye? [Reka asubize, hanyuma usome mu Befeso 4:17.] Iyi gazeti isobanura uko ababyeyi bashobora gufasha abana babo kubona uburyo bwo kwirangaza butanduye.”