Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Wer.
“Buri munsi twumva ibihereranye n’imibabaro, ibyorezo by’indwara n’urupfu. Mbese utekereza ko hari igihe tuzakurirwaho ibyo bintu byose? [Reka asubize.] Uyu murongo wo muri Bibiliya watumye abantu babarirwa muri za miriyoni bagira ibyiringiro. [Soma muri Yohana 3:16.] Iyi gazeti igaragaza ‘uko urupfu rwa Yesu rushobora kugukiza.’”
Réveillez-vous! Wer.
“Mbese utekereza ko imiziririzo iteje akaga cyangwa utekereza ko nta cyo itwaye? [Reka asubize.] Zirikana aya magambo ashishikaje dusanga muri Bibiliya. [Soma mu Gutegeka 18:10-12.] Iyi ngingo isobanura niba imiziririzo ihuje n’inyigisho za Bibiliya cyangwa niba idahuje na zo.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 10.
Umunara w’Umurinzi 1 Mata
“Mbese wifuza kubona isohozwa ry’ubu buhanuzi? [Soma muri Yesaya 2:4, hanyuma ureke asubize.] Zirikana ko Imana izagoboka abantu maze igasubiza ibintu mu buryo. Bibiliya igaragaza ko Imana izarwana intambara ya Harimagedoni ari na yo ntambara izasoza izindi zose. Iyi gazeti isobanura icyo Harimagedoni ari cyo n’impamvu twagombye kuyitegerezanya amatsiko.”
Réveillez-vous! Mata
“Mbese utekereza ko igihe kivugwa aha ngaha ari cyo turimo? [Soma muri 2 Timoteyo 3:1-4, hanyuma ureke asubize.] Birakwiriye ko dushishikazwa n’iminsi y’imperuka kuko kuba tuyirimo bigaragaza ko hari ibintu byiza bigiye kuba ku isi. Iyi gazeti irabisobanura.”