Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Wer.
“Abenshi muri twe bigeze gupfusha abo bakundaga. Mbese waba uzi iri sezerano rihumuriza? [Soma mu Byakozwe 24:15, hanyuma ureke asubize.] Abantu benshi bakunze kwibaza bati ‘ni bande bazazuka? Bazazuka ryari kandi se bazazukira he?’ Iyi gazeti igaragaza ibisubizo Bibiliya itanga kuri ibyo bibazo.”
Réveillez-vous! Mars
“Abantu benshi bizera ko Yesu ari Imana. Igitangaje ariko, ni uko umwigishwa we witwa Petero yavuze ko Yesu ari Umwana w’Imana. [Soma muri Matayo 16:16.] Mbese utekereza ko Yesu ashobora kuba Imana kandi akaba n’umwana wayo? [Reka asubize.] Ingingo iri kuri iyi paji ya 12 n’iya 13 isuzuma icyo kibazo kandi ikagaragaza icyo Bibiliya ibivugaho.”
Umunara w’Umurinzi 1 Mata
“Aya magambo azwi cyane agaragaza ko kugira ubumenyi ku byerekeye Imana ari iby’ingenzi. [Soma muri Matayo 4:4.] Ariko abantu benshi babona ko gusobanukirwa Ijambo ry’Imana bitoroshye. Mbese nawe ni uko ubibona? [Reka asubize.] Iyi gazeti igaragaza ibitekerezo by’ingirakamaro byagufasha gusobanukirwa Bibiliya.”
Réveillez-vous! Avril
“Abantu benshi baharanira kugira imibereho irangwa n’ibyishimo, ariko ababigeraho ni bake. Mbese utekereza ko ibintu byavuzwe aha byafasha abantu kugira ibyishimo mu buzima? [Mwereke agasanduku kari ku ipaji ya 9, hanyuma usome umwe mu mirongo y’Ibyanditswe yatanzwe.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! igaragaza amahame ashingiye ku Byanditswe yadufasha kugira ibyishimo nyakuri.”