Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Wer.
“Abantu bakunze kuvuga ibyo kuza kwa Yesu Kristo. Mbese utekereza ko icyo ari ikintu dukwiriye kwishimira cyangwa gutinya? [Reka asubize.] Zirikana uko umwanditsi wa Bibiliya witwa Yohana yabibonaga. [Soma mu Byahishuwe 22:20.] Iyi gazeti isobanura icyo kuza kwa Kristo bizamarira abantu.”
Réveillez-vous! Mars
“Abayobozi benshi b’isi basa n’aho ari abibone. Mbese utekereza ko iyo myifatire ituma mu isi haba amahoro n’ubwumvikane? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ubwibone. [Soma mu Migani 16:18.] Iyi ngingo isobanura inyungu zibonerwa mu kwicisha bugufi.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 20.
Umunara w’Umurinzi 1 Mata
“Hafi buri munsi duhura n’ibibazo bifitanye isano n’ubuzima bwacu, umuryango wacu n’akazi dukora. Utekereza ko ari he twakura ibisubizo byiringirwa kandi by’ingirakamaro? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya ivuga muri 2 Timoteyo 3:16. [Hasome.] Iyi gazeti igaragaza ukuntu Bibiliya ishobora kudufasha mu buryo bwinshi.”
Réveillez-vous! Avril
“Abantu bo mu bice byinshi by’isi, bumva ko amahame mbwirizamuco agenda akendera. Mbese ibyo waba warabibonye? [Reka asubize.] Imimerere iriho muri iki gihe isohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. [Soma muri 2 Timoteyo 3:2-4.] Iyi gazeti igaragaza icyo gukendera k’umuco bisobanura, ikanasobanura aho biganisha abantu.”