Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’umurinzi 15 Wer.
“Mbese, utekereza ko inyigisho za Yesu zihuje n’igihe tugezemo? [Reka asubize.] Nta gushidikanya ko uri bwemeranye n’iri tegeko Yesu yatanze ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwe. [Soma muri Yohana 15:12.] Nanone Yesu yatanze izindi nyigisho z’ingirakamaro kuri uwo munsi. Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi igaragaza ukuntu dushobora kungukirwa na zo.”
Réveillez-vous ! 22 Mars.
“Mbese, waba warabonye ko muri iki gihe abantu benshi batakiryama ngo basinzire bihagije? [Reka asubize.] Ibyo bishobora kuba biterwa n’imihangayiko. [Soma mu Mubwiriza 5:12.] Iyi gazeti isuzuma zimwe mu mpamvu zituma abantu babura ibitotsi, ikanatanga inama zifatika z’ukuntu twarushaho kugira gahunda nziza ku birebana n’igihe turyamira.”
Umunara w’umurinzi 1 Mata
“Hano baratwereka ifunguro ubusanzwe ryitwa Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. [Mwereke iyo gazeti ku gifubiko cyayo cy’imbere n’icy’inyuma.] Mbese, waba uzi ko iki ari cyo kintu cyonyine Abakristo bategetswe kujya bibuka? [Reka asubize. Hanyuma, usome muri Luka 22:19.] Iyi gazeti isobanura impamvu kwizihiza ibi bintu ari iby’ingenzi cyane, hamwe n’ingaruka ibyo bikugiraho.”
Réveillez-vous ! 8 Avril.
“Mbese, ntibibabaje cyane kuba ubuzima bw’abakiri bato benshi bwarononwe n’ibiyobyabwenge? [Reka asubize.] Akenshi, ingorane zitangira iyo abakiri bato bifatanya n’abantu babi. [Soma mu 1 Abakorinto 15:33.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! isuzuma impamvu zituma abakiri bato batangira gukoresha ibiyobyabwenge, n’icyo ababyeyi bakora kugira ngo babarinde.”