Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Wer.
“Abantu bo hirya no hino ku isi bishimira inyigisho za Yesu. [Soma amagambo ari mu twuguruzo n’utwugarizo ku ipaji ya 3, paragarafu ya 1.] Ariko se izo nyigisho, urugero nk’iyi iboneka muri uyu murongo, wumva ari ingirakamaro muri iki gihe? [Soma muri Matayo 5:21,22a, hanyuma umureke asubize.] Iyi gazeti isuzuma inyigisho za Yesu n’ukuntu zishobora kuduhesha inyungu.”
Réveillez-vous! 22 mars
“Abantu benshi bakunda imisozi kubera ubwiza bwayo; ariko se wari uzi ko igira uruhare runini mu gutuma ibinyabuzima byo ku isi bikomeza kubaho? [Reka asubize.] Iyi gazeti isobanura impamvu dukeneye imisozi, hamwe n’ukuntu imisozi igenda yangirika muri iki gihe. Igaragaza nanone ukuntu Umuremyi azasana iyo misozi idufitiye akamaro.” Soma muri Zaburi ya 95:4.
Umunara w’Umurinzi 1 Mata
“Mbese waba warigeze kumva bavuga ko Bibiliya na siyansi bivuguruzanya? [Reka asubize.] Iyi gazeti isobanura inkomoko y’amakimbirane yagiye aba hagati ya siyansi n’idini. Nanone itanga ibihamya bigaragaza ko siyansi nyayo ihuza na Bibiliya.” Mwereke ku ipaji ya 6-7, hanyuma usome mu Mubwiriza 1:7.
Réveillez-vous! 8 avril
“Utekereza ko ari gute ababyeyi bafasha abana babo b’ingimbi n’abangavu kwirinda ibibazo byibasira abageze muri icyo kigero kiruhije? [Reka asubize, hanyuma usome muri Yesaya 48:17,18.] Iyi gazeti igaragaza ukuntu gukurikiza inama zo muri Bibiliya byafasha ababyeyi kugirana imishyikirano myiza n’abana babo no kubashyiriraho imipaka ishyize mu gaciro.”