Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Mata
“Abantu bamwe na bamwe bibwira ko ibiba ku bantu byose hakubiyemo n’ingorane, bibageraho bitewe n’uko ari ko Imana iba yabishatse. Waba warigeze ugira icyo ubyibazaho? [Reka asubize.] Abantu benshi bazi iri sengesho. [Soma muri Matayo 6:10b.] Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi, kandi se ni ryari izawusohoza mu buryo bwuzuye? Iyi gazeti itanga igisubizo gishingiye kuri Bibiliya.”
Réveillez-vous! 22 avril
“Muri iki gihe, usanga hari abantu bamwe batagira ibyiringiro. Mbese hari ubwo rimwe na rimwe nawe ujya wumva nta byo ugira? [Reka asubize. Hanyuma usome mu Baroma 15:4.] Abantu benshi bazi neza akamaro ko kugira ibyiringiro. Uri buze gushimishwa no gusuzuma ingingo zirindwi zishingiye ku Byanditswe ziboneka muri iyi gazeti ya Réveillez-vous!, zisobanura impamvu ari iby’ingenzi kugira ibyiringiro.”
Umunara w’Umurinzi 1 Gic.
“Mu gushyiraho imihati igamije gutuma abantu muri rusange bamererwa neza, bamwe mu bayobozi b’amadini bagiye bivanga muri politiki. Ariko kandi, dore uko Yesu yabigenje ubwo abantu bari bashatse kumwimika ngo ababere umwami. [Soma muri Yohana 6:15.] Yesu yibandaga gusa ku kintu cyari kuzanira abantu ibyiza bizahoraho iteka ryose. Iyi gazeti isobanura icyo kintu icyo ari cyo.”
Réveillez-vous! 8 mai
“Abantu benshi bahanganye n’imimerere igoye ku kazi. Hari bamwe babuzwa amahwemo na bagenzi babo bakorana. Mbese waba uzi ko Bibiliya itanga inama zidufasha guhangana n’icyo kibazo? [Reka asubize. Hanyuma usome mu Migani 15:1.] Iyi gazeti itanga ibitekerezo by’ingirakamaro bidufasha gukomeza kubana amahoro n’abandi ku kazi.”