Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’umurinzi 15 Nyak.
“Hari abantu benshi basanga abantu barushaho kugenda bitarura abandi. Mbese ubona iyo ari imibereho ihuje n’ubwenge? [Reka asubize.] Irebere aya magambo ahuje n’ubwenge avuga akamaro k’ubucuti. [Soma mu Mubwiriza 4:9, 10.] Iyi gazeti igaragaza impamvu twese dukenerana, n’icyakorwa kugira ngo ikibazo cyo kwitarura abandi gikemuke.”
Réveillez-vous! 22 juil.
“Abantu benshi bahangayikishijwe no kuba porunogarafiya igenda ikwirakwira hose. Nawe se ubona ko icyo ari ikibazo gikwiriye kuduhangayikisha? [Reka asubize.] Hari inama y’ingenzi iboneka muri Bibiliya ishobora kuturinda icyo kibazo. [Soma mu Befeso 5:3, 4.] Iyi gazeti igaragaza ukuntu dushobora kwirinda icyo cyago kiza mu buryo bufifitse kandi cyangiza.”
Umunara w’umurinzi 1 Kan.
“Wari uzi ko burya abantu basaga kimwe cya kabiri cy’abatuye isi batungwa n’amadolari y’Amanyamerika atageze kuri abiri ku munsi? Ubona se hari icyo twakora kugira ngo icyo kibazo gikemuke? [Reka asubize.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi igaragaza umuti urambye w’ikibazo cy’ubukene Bibiliya itanga.”—Soma muri Zaburi ya 72:12, 13, 16.
Réveillez-vous! 8 août
“Mu myaka ya vuba aha, hirya no hino ku isi abantu bagiye bagerwaho n’amakuba atewe n’imihindagurikire y’ikirere. Wowe se ubona hakorwa iki kugira ngo ayo makuba agabanuke? [Reka agire icyo abivugaho.] Iyi gazeti isuzuma ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, kimwe n’umuti Bibiliya itanga kuri icyo kibazo.”—Soma muri Yesaya 35:1.