ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/03 p. 1
  • Ibaruwa y’Ishami

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibaruwa y’Ishami
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Ibisa na byo
  • Igihamya kigaragaza urukundo, ukwizera no kumvira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ese wakwishimira gusura icapiro rihambaye?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ibaruwa y’Ishami
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Basohora ibitabo bikoreshwa mu murimo wo kubwiriza
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
km 9/03 p. 1

Ibaruwa y’Ishami

Babwiriza b’Ubwami dukunda:

‘Imana ni yo ikuza’ (1 Kor 3:6). Mbega ukuntu twashimishijwe no kubona ukwiyongera kwabaye mu Rwanda! Mu mwaka w’umurimo wa 2003, hatangijwe ibyigisho byinshi bishya bya Bibiliya, kandi hashingwa amatsinda n’amatorero mashya. Ibyo ni ibintu biteye inkunga.

Yehova akomeje guha ubwoko bwe umugisha mu murimo bukorana ishyaka. Amafasi yacu aracyera imbuto nyinshi. Ibyo bishobora kugaragarira ku mubare munini cyane w’abantu bateranye ku Rwibutso: abantu 44.578 bose! Ababwiriza benshi bafite umwuka w’ubupayiniya, kandi mwayeni y’amasaha bamara mu murimo iracyari hejuru. Ibyo nta ko bisa (Zab 110:3)! Amatsinda yacu ashinzwe kubaka Amazu y’Ubwami yakomeje kubaka Amazu y’Ubwami menshi muri uyu mwaka w’umurimo. Nanone hubatswe andi mazu y’amakoraniro atatu (cyangwa se aracyubakwa), ibyo bituma Amazu y’Amakoraniro yose yo mu Rwanda aba 8. Ndetse no muri urwo rwego, Yehova ni we ‘ukuza.’

Inteko nyobozi yatanze uburenganzira bwo kubaka andi mazu mu kibanza cy’Inzu y’Amakoraniro y’i Kigali ku Kicukiro, kugira ngo abanyeshuri bo mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo bajye bayacumbikamo kandi bayigiremo. Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo rya kane rizatangira ku itariki ya 6 Ukwakira, rizaba ririmo abanyeshuri bo mu Rwanda n’abo mu Burundi. Hari abavandimwe benshi b’ingaragu ‘bashaka’ kujya kwiga muri iryo shuri ryihariye rimara amezi abiri, amasomo yaryo akaba atangwa mu Gifaransa. Abavandimwe basagije imyaka 23 bazi neza ururimi rw’Igifaransa kandi bakaba bamaze nibura imyaka 2 ari abakozi b’imirimo, bashobora gutumirirwa kwiga muri iryo shuri.​—1 Tim 3:1.

Umubare w’abagize umuryango wa Beteli na wo uragenda wiyongera. Twizeye ko mu kwezi gutaha hazatangira imirimo yo kubaka ibiro bishya by’ishami i Remera ya Kigali. Tuzakomeza kubagezaho amakuru mashyashya y’ukuntu imirimo izagenda ikorwa. Muri iyi ntangiriro y’umwaka w’umurimo wa 2004, twifatanyije namwe mu gusenga Yehova tumusaba ko yazakomeza ‘gukuza.’

Abavandimwe banyu,

Ibiro by’Ishami mu Rwanda

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze