ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/05 p. 1
  • Ibaruwa y’Ishami

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibaruwa y’Ishami
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Ibisa na byo
  • Ibaruwa iturutse ku Biro by’ishami
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Ku biro by’ishami hakorerwa iki?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
  • Ibaruwa y’Ishami
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Igihamya kigaragaza urukundo, ukwizera no kumvira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
km 9/05 p. 1

Ibaruwa y’Ishami

Babwiriza b’Ubwami dukunda,

Kubera ko umwaka mushya w’umurimo utangira muri Nzeri, dushobora gusubiza amaso inyuma tukareba imigisha myinshi twabonye mu mwaka w’umurimo ushize. Amatorero yitabiranye umwete gahunda yo kubwiriza mu turere twitaruye twa “Makedoniya,” kandi atangiza ibyigisho byinshi bya Bibiliya hamwe n’amatsinda mashya menshi. Ubu ayo matsinda arakomeza gutera imbere mu buryo bw’umwuka. Tuboneyeho umwanya wo kubashimira ku bw’umwuka mwiza mugaragaza n’ukuntu mukora umurimo mu budahemuka.

Porogaramu y’Umunsi w’Ikoraniro Ryihariye n’iy’Ikoraniro ry’Akarere zakomeje ukwizera kwacu kandi zagenze neza, ndetse hari n’imiryango myinshi yakoze urugendo rw’amasaha menshi kugira ngo ibashe kuzizamo. Ibyo ni na ko byagenze mu Makoraniro y’Intara twagize mu mezi ashize. Ibyo bigaragaza ko muri iki gihe ubwoko bw’Imana bufite ibyiyumvo nk’ibyo Umwami Dawidi wabayeho kera yari afite, ubwo yandikaga ati “narishimye ubwo bambwiraga bati ‘tujye mu nzu y’Uwiteka.’”​—Zab 122:1.

Mu ifasi y’ishami ryacu, twakoranye umwete umurimo mu gihe cy’Urwibutso rwo muri Werurwe. Abateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo bose hamwe bari 44.655. Muri Werurwe abapayiniya b’abafasha bose hamwe bari 877, naho ab’igihe cyose bari 1.720. Mbega ibintu bishimishije! Mu kwezi kwa Nyakanga habaye amashuri 11 y’Ishuri ry’Umurimo w’Ubupayiniya. Gahunda yo kubaka Amazu y’Ubwami irakomeje kandi mu mwaka ushize hubatswe andi Mazu y’Amakoraniro atatu: iy’i Byumba, i Cyangugu n’iy’i Nyange; ubu mu Rwanda dufite Amazu y’Amakoraniro 11. Turashimira abavandimwe bacu bo mu bindi bihugu batanga impano kugira ngo bashyigikire imirimo y’ubwubatsi, kandi tubijeje ko impano mutanga zo gushyigikira iyo mirimo zishimirwa cyane.​—Imig 3:9, 10.

Umuryango wacu wa Beteli uragenda wiyongera, kandi imirimo igenzurwa n’abubatsi mpuzamahanga yo kubaka Beteli i Remera imbere ya Sitade irihuta. Mu mazu yubakwa harimo 4 y’amacumbi, inzu y’igorofa rimwe y’ibiro, inzu y’ububiko n’inzu ikorerwamo indi mirimo inyuranye. Turizera ko mu ntangiriro z’umwaka utaha abagize umuryango wa Beteli bazimukira muri ayo mazu mashya, ibyo bikaba bizafasha cyane mu guteza imbere inyungu z’Ubwami. Ibihugu duturanye by’u Burundi n’u Bugande, ubu na byo birubaka amazu mashya y’amashami kandi bishobora kuzarangiriza rimwe natwe. Mbega igikundiro dufite cyo kuba bamwe mu bagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe urangwa n’urukundo!​—1 Pet 2:17.

Kubera ko dutangiye umwaka w’umurimo mushya, dusenga Yehova tumusaba gukomeza guha umugisha imihati dushyiraho twunze ubumwe, kugira ngo twamamaze “ikuzo rye.”​—Ef 1:12, NW.

Abavandimwe banyu,

Ibiro by’Ishami by’u Rwanda

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze