Ibaruwa iturutse ku Biro by’ishami
Babwiriza b’Ubwami dukunda,
Dushimishwa n’ukuntu umurimo wateye imbere mu Rwanda mu mwaka w’umurimo wa 2007. Mu kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo, mu Rwanda hatanzwe kopi 647.707 z’Inkuru z’Ubwami No. 37 zifite umutwe uvuga ngo Iherezo ry’idini ry’ikinyoma riregereje. Abantu benshi bagaragaje ko bashimishijwe cyane n’izo nkuru z’Ubwami kandi hari ababwiriza boherereje ibiro by’ishami zimwe mu nkuru z’ibyabaye zishishikaje, basobanura uko bashoboye gutangiza ibyigisho bya Bibiliya bifashishije izo Nkuru z’Ubwami No. 37.
Mu kwezi k’Ukuboza, amazu mashya y’ibiro by’ishami ari i Kigali yeguriwe Yehova, maze abantu 13.572 baza mu iteraniro ryihariye ryabereye kuri Sitade Amahoro kandi hari n’umugenzuzi usura ibiro by’amashami. Abantu benshi baturutse mu bihugu binyuranye baje mu Rwanda kwifatanya muri ibyo birori. Ababwiriza bashyigikiye gahunda yo kubwiriza mu turere twitaruye babishishikariye. Iyo gahunda yatangiye muri Mutarama, kandi hatangijwe amatsinda mashya n’ibyigisho bya Bibiliya. Dusenga dusaba ko abo bantu bose bafite imitima itaryarya bakomeza kwiga icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha.—Mat 28:19, 20.
Ishuri rya 7 Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo ryabereye i Kigali ku Kicukiro, ryatanze impamyabumenyi muri Werurwe. Kugeza ubu, abanyeshuri 194 baturutse mu bihugu 3 bize iryo shuri kandi abenshi muri bo bashyira mu bikorwa ibyo bize bakora umurimo w’igihe cyose. Muri uko kwezi ni na bwo umubare w’ababwiriza warenze 14.000 ku ncuro ya mbere. Abo babwiriza bayoboye ibyigisho bya Bibiliya birenga 33.000. Mu kwezi kwa Mata, abantu 87.638 bateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Ugereranyije n’umwaka ushize hiyongereyeho abantu 25.560. Ibyo biragaragaza ko hakiri abantu benshi bashobora kugana umuteguro wa Yehova (Yes 60:22). Twishimira gukorana namwe dufatanye urunana muri uyu murimo w’ingenzi. Tuboherereje intashyo zacu zuje urukundo rwa kivandimwe.
Abavandimwe banyu,
Ibiro by’ishami by’u Rwanda