ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/06 p. 1
  • Ibaruwa y’Ishami

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibaruwa y’Ishami
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Ibisa na byo
  • Mbese, uwo waba ari wo mwuga mwiza cyane kuri wowe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Uratumiwe!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Imirimo myiza izahora yibukwa
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Ku biro by’ishami hakorerwa iki?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
km 9/06 p. 1

Ibaruwa y’Ishami

Babwiriza b’Ubwami dukunda,

Turifuza kubamenyesha ko twashimishijwe cyane n’umwete mwagize mu murimo mu mwaka w’umurimo ushize. Hakozwe byinshi byahesheje ikuzo Umuremyi wacu wuje urukundo Yehova. Amatorero yashyigikiye abikuye ku mutima gahunda ya “Makedoniya” yo kubwiriza mu mafasi yitaruye, ibyo bikaba byaratumye hatangizwa ibyigisho bya Bibiliya byinshi ndetse hagashingwa n’amatsinda mashya.

Twagize amakoraniro yihariye y’umunsi umwe agera kuri 39 hamwe n’ay’uturere agera kuri 36. Ayo makoraniro yakomeje ukwizera kwacu kandi abantu barayitabiriye cyane. Benshi bakoze urugendo rw’amasaha menshi kugira ngo bashobore kugera muri ayo makoraniro. Uko ni na ko byagenze ku bihereranye n’amakoraniro y’intara agera kuri 18 yabaye muri Nyakanga na Kanama. Abagaragu ba Yehova bishimira ibyo abibutsa.—Zab 119:97, NW.

Bimwe mu bintu byabaye mu mwaka w’umurimo ushize, ni Ishuri rya 5 Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo ryatanze impamyabumenyi ku itariki ya 26 Gashyantare, hamwe n’Ishuri rya mbere ry’Abagenzuzi Basura Amatorero ryarangiye ku itariki ya 15 Mata. Ubu imyiteguro irebana n’Ishuri rya 6 Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo yararangiye; rizatangira ku itariki ya 2 Ukwakira. Ariko ikintu gikomeye cyane cyabaye mu mwaka w’umurimo ushize, ni uko abagize umuryango wa Beteli bimukiye mu mazu mashya y’ibiro by’ishami mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe. Nta gushidikanya ko ayo mazu mashya azagira uruhare rukomeye mu guteza imbere inyungu z’Ubwami. Abavandimwe na bashiki bacu benshi bo mu matorero 40 yo muri Kigali bagiye bitangira gukora imirimo yo gutunganya ubusitani hamwe n’indi mirimo, kandi turabashimira ubwo bufasha bwuje urukundo batanze.—Yoh 13:35.

Ababwiriza bakoranye umwete umurimo mu gihe cy’Urwibutso rwabaye muri Mata. Abantu 61.930 ni bo bateranye ku munsi w’Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Ugereranyije n’umwaka ushize, hiyongereyeho abantu 17.275. Mbese ntitwemera ko ibyo Yesu yavuze birimo bisohora muri iki gihe mu mafasi yacu yo mu Rwanda? Yagize ati “nimwubure amaso murebe imirima yuko imaze kwera ngo isarurwe” (Yoh 4:35). Kubera ko ubu twinjiye mu mwaka w’umurimo mushya, dusenga dusaba ko Yehova yakomeza guha imigisha ubwoko bwe n’umurimo we bukora. Mu gihe tugitegereje kuzahabwa ubuzima bw’iteka, nimucyo twese buri muntu ku giti cye dukomeze gukora uko dushoboye kose mu murimo wa Yehova.—Tito 1:2.

Abavandimwe banyu,

Ibiro by’Ishami by’u Rwanda

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze