ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/03 p. 1
  • Gushimira bitera inkunga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gushimira bitera inkunga
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Ibisa na byo
  • “Ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Ntukirengagize gushimira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Jya Ugaragaza ko Wita ku Bandi—Ubashimira
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Kuki twagombye gushimira abandi?
    Nimukanguke!—2012
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
km 11/03 p. 1

Gushimira bitera inkunga

1 Hari akana k’agakobwa kagiye kuryama karira kati “uyu munsi se sinabaye umukobwa mwiza?” Icyo kibazo cyatunguye nyina. N’ubwo yari yabonye ukuntu ako gakobwa kari kagerageje kwitwara neza uwo munsi, nta jambo n’iri rimwe yigeze akabwira ryo kugashimira. Amarira y’ako gakobwa yagombye kutwibutsa twese, abato n’abakuru, ko tugomba gushimira. Mbese twaba dutera inkunga abo tubana na bo, tubashimira ibintu byiza bakora?​—Imig 25:11.

2 Hari ibintu byinshi tugomba gushimira Abakristo bagenzi bacu. Abasaza, abakozi b’imirimo n’abapayiniya bakorana umwete kugira ngo basohoze inshingano zabo (1 Tim 4:10; 5:17). Ababyeyi batinya Imana bakora uko bashoboye kose kugira ngo barere abana babo babigisha inzira za Yehova (Ef 6:4). Abakristo bakiri bato barwana intambara itoroshye kugira ngo bananire ‘umwuka w’iyi si’ (1 Kor 2:12; Ef 2:1-3). Hari abandi bantu bakorera Yehova ari abizerwa n’ubwo baba bageze mu za bukuru, bafite uburwayi cyangwa bahanganye n’ibindi bigeragezo (2 Kor 12:7). Abo bantu bose bakwiriye gushimirwa. Mbese tujya tuzirikana imihati bashyiraho ikwiriye gushimirwa?

3 Shimira umuntu ku giti cye kandi ugushe ku ngingo: Mu by’ukuri, twese dushimishwa no kumva umuntu uri kuri platifomu ashimira abagize itorero. Icyakora, iyo umuntu aje akagushimira ku giti cyawe birushaho kugutera inkunga. Urugero, mu gice cya 16 cy’ibaruwa Pawulo yandikiye Abaroma, yanditsemo Foyibe, Purisikila na Akwila, Tirufayina, Tirufosa na Perusi, abashimira ibintu bifatika (Rom 16:1-4, 12). Mbega ukuntu ayo magambo ye agomba kuba yarateye inkunga abo bantu bizerwa! Amagambo nk’ayo yo gushimira abavandimwe na bashiki bacu atuma bumva ko bakenewe kandi agatuma turushaho kunga ubumwe. Mbese hari umuntu uherutse gushimira?​—Ef 4:29.

4 Tubashimire tubikuye ku mutima: Kugira ngo amagambo yo gushimira atere abandi inkunga koko, agomba kuba avuye ku mutima. Abantu bashobora kumenya niba ibyo tuvuga tubikuye ku mutima cyangwa niba dufite “ururimi rushyeshya” gusa (Imig 28:23). Uko twitoza kubona ibyiza abandi bakora, ni na ko imitima yacu izasunikirwa kubashimira. Nimucyo tujye twitabira gushimira abandi tubikuye ku mutima, tuzirikana ko ‘ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ari ryo ryiza.’​—Imig 15:23.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze