Jya Ugaragaza ko Wita ku Bandi—Ubashimira
1 Iyo dushimiye abantu tubikuye ku mutima bibatera inkunga, bikabashishikariza kugira icyo bakora kandi bikabashimisha. Ababwiriza benshi babonye ko iyo tubwiye abantu amagambo make gusa yo kubashimira tubikuye ku mutima igihe turi mu murimo, akenshi bishobora gutuma badutega amatwi. Ni gute twashimira abantu igihe tubagezaho ubutumwa bwiza?
2 Jya witegereza: Yesu Kristo wahawe ikuzo, yitegereje imirimo myiza y’amatorero yo muri Aziya Ntoya, arayishima (Ibyah 2:2, 3, 13, 19; 3:8). Muri ubwo buryo, natwe nitwita ku bantu duhura na bo mu murimo tubikuye ku mutima, bizadushishikariza gushakisha uko twabashimira. Urugero: imbuga isukuye, umubyeyi ugaragariza abana be urukundo, cyangwa nyir’inzu udusekeye cyangwa se akaturamutsa bya gicuti, ibyo byose bishobora gutuma tubona uburyo bwo gushimira abandi. Mbese ujya witegereza ibyo bintu maze ukaboneraho uburyo bwo gushimira abandi?
3 Jya umenya gutega amatwi: Igihe ubwiriza, jya ushishikariza abaguteze amatwi kugira icyo bavuga, ubabaza ibibazo bikwiriye. Bagaragarize ko ububashye utega amatwi ibyo bavuga (Rom 12:10). Nubigenza utyo, ushobora kuzumva bavuze ikintu ushobora guheraho ubashimira ubikuye ku mutima, bityo ukaboneraho uburyo bwo kubaganiriza ku kintu muvugaho rumwe.
4 Jya ugira amakenga: Twakora iki niba nyir’inzu avuze ikintu kidahuje n’ukuri kwa Bibiliya? Aho gutangira kunenga ibyo avuze, jya umushimira. Ushobora kuvuga uti “ndabona rwose iyi ngingo igushishikaje” (Kolo 4:6). N’iyo umuntu yakomeza kujya impaka, dushobora kumushimira kuba ashishikazwa cyane n’iyo ngingo. Gukoresha ubwo buryo burangwa n’ineza bishobora gutuma umuntu warwanyaga ubutumwa bwiza acururuka.—Imig 25:15.
5 Niba twifuza gutera abantu inkunga, tugomba kubashimira tubikuye ku mutima. Gukoresha iyo mvugo yubaka byubahisha Yehova kandi bishobora gutuma abandi bashishikazwa n’ubutumwa bw’Ubwami.