Uburyo budufasha kwirinda amaraso
Ababwiriza babatijwe bafite Ikarita y’Amabwiriza Atanzwe Hakiri kare ku Bihereranye n’Ubuvuzi/Kuvanaho Inkurikizi yujujwe umwaka ushize, cyangwa Ikarita y’Ibiranga Umuntu itariho itariki, cyangwa se ikaba iriho itariki yo mu kwezi kwa 3/99, ntibagomba kuzuza ikarita nshya muri uyu mwaka. Mu Iteraniro ry’Umurimo ryo mu cyumweru gitangira ku itariki ya 29 Ukuboza, umwanditsi agomba kuba afite amakarita ahagije yo guha ababwiriza babatijwe vuba, abana babo n’abandi bakeneye gusimbura ashaje. Amatorero ntazohererezwa ayo makarita. Niba itorero ridafite amakarita ahagije, umwanditsi ashobora gusaba andi mu matorero begeranye cyangwa akayatumiza akoresheje fomu y’itorero itumirizwaho ibitabo.
Amakarita agomba kuzurizwa neza imuhira, ariko NTASHYIRWEHO umukono. Ku Cyigisho cy’Igitabo cy’ubutaha, ayo makarita agomba gushyirwaho umukono, abagabo n’itariki, kandi umugenzuzi w’icyigisho cy’igitabo agatanga ubufasha igihe bikenewe. Abagabo bagomba kwibonera ubwabo nyir’ikarita ayishyiraho umukono we.
Ababwiriza batarabatizwa bashobora kwiyandikira ayabo mabwiriza hamwe n’ay’abana babo bahuje n’ibivugwa ku Ikarita y’Amabwiriza Atanzwe Hakiri kare ku Bihereranye n’Ubuvuzi/Kuvanaho Inkurikizi, no ku Ikarita y’Ibiranga Umuntu.