ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/94 p. 5
  • Agasanduku k’Ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’Ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ibisa na byo
  • Abagenzuzi Bafata iya Mbere—Umwanditsi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Imigisha Ibonerwa mu Gukora Umurimo w’Ubupayiniya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Umurimo w’Ubupayiniya—Mbese, Urakureba?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Uburyo budufasha kwirinda amaraso
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 12/94 p. 5

Agasanduku k’Ibibazo

◼ Ni iki umwanditsi agomba gukora mu gihe umupayiniya w’igihe cyose yimukiye mu itorero?

Umwanditsi agomba kubimenyesha Sosayiti, akoresheje ahantu habigenewe hari inyuma kuri fomu yuzuzwaho Raporo y’Itorero (S-1-SW). Nanone kandi, agomba guhita ashyikirana n’umwanditsi w’itorero uwo mupayiniya yari asanzwe yifatanya na ryo kugira ngo asabe amakarita yose y’Itorero ya Raporo y’Umubwiriza (S-21-SW) ari muri dosiye, kimwe n’urwandiko ruvuga ibye rwanditswe na Komite y’Umurimo y’Itorero.

Mu gihe umupayiniya yimukiye kure, akenshi agira ingorane runaka ku bihereranye no gutuza no kugira gahunda nziza y’umurimo. Mu gihe abasaza baha umupayiniya ubufasha bwuje urukundo kugira ngo bishobotse, ibyo kwimukira mu rindi torero bye kumugora, arabyishimira cyane.

Icyibutswa: Umwanditsi atanga amakarita y’Ibiranga Umukozi w’Umupayiniya (S-202-SW) ku bapayiniya bimukiye mu itorero riri muri icyo gihugu gusa. Abapayiniya bataye amakarita yabo, abahinduye amazina yabo bitewe no gushyingirwa cyangwa gutana kw’abashakanye, cyangwa se abimukiye mu mafasi ahihibikanirwa n’irindi shami (hamwe n’abimutse baturutse mu kindi gihugu cyo muri Afurika y’i Burasirazuba) bagomba guhabwa indi karita na Sosayiti, nta bwo ari umwanditsi. Umwanditsi cyangwa umupayiniya agomba kwandikira Sosayiti asobanura uko ibintu bimeze, kandi asaba indi karita.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze