Ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye
1. Ni gute ubuhanuzi bwo muri Ezekiyeli 36:29 busohozwa muri iki gihe?
1 Umutegetsi w’ikirenga akaba n’Umwami Yehova aravuga ati “nzameza ingano nzigwize kandi ne kubateza inzara” (Ezek 36:29). Ayo magambo y’ubuhanuzi yerekeza ku bagaragu ba Yehova bo muri iki gihe. Mu buryo bw’ikigereranyo, Yehova yamereje ubwoko bwe ingano ntangabuzima nyinshi zo mu buryo bw’umwuka. Ibyo bigaragazwa neza n’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka biziye igihe bitangwa binyuriye mu makoraniro yacu y’intara.
2. Ni gute Yehova yagiye atanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye binyuriye mu makoraniro y’intara?
2 Mu ikoraniro ryabereye i Columbus ho muri Ohio mu mwaka wa 1931, Yehova yayoboye abamusenga kugira ngo bafate izina rishya, ari ryo ry’Abahamya ba Yehova (Yes 43:10-12). Mu mwaka wa 1935, ni bwo imbaga y’abantu benshi ivugwa mu Byahishuwe 7:9-17 yamenyekanye neza. Mu mwaka wa 1942, Umuvandimwe Knorr yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mbese amahoro ashobora kuramba?” Iyo disikuru yongereye umurego umurimo wo kubwiriza wakorwaga ku isi hose, kandi ituma hashingwa Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi. N’ubwo hari amakoraniro amwe n’amwe adashobora kuzibagirana, buri koraniro ryagiye rigaragara ko ari ameza ateguye neza, ariho amafunguro meza yo mu buryo bw’umwuka atanzwe mu gihe gikwiriye.—Zab 23:5; Mat 24:45.
3. Ni iki tugomba gukora kugira ngo twungukirwe n’amafunguro yo mu buryo bw’umwuka duherwa mu ikoraniro ry’intara?
3 Mbese wigaburira neza? Turamutse tudashyizeho imihati yo kurya, dushobora kwigaburira nabi kandi dufite ibyokurya byinshi (Imig 26:15). Ibyo ni na ko bimeze ku bihereranye n’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka. Mu makoraniro amwe n’amwe, byagiye bigaragara ko hari abantu benshi bacaracara bitari ngombwa cyangwa bakiganirira mu gihe porogaramu itambuka. N’ubwo kugirana n’abandi imishyikirano yubaka ari kimwe mu bintu by’ingenzi bigize ikoraniro, ibyo bigomba gukorwa mbere na nyuma ya porogaramu (Umubw 3:1, 7). Igihe cyose tutari mu myanya yacu ngo dutege amatwi twitonze, hari ingingo y’ingenzi iba ishobora kuducika. Abagenzuzi b’inzego z’imirimo z’ikoraniro hamwe n’abavandimwe bafite inshingano, rimwe na rimwe bashobora kubona ko ari ngombwa gusuzuma ibintu runaka bihereranye n’ikoraniro mu gihe porogaramu igikomeza. Ariko mu gihe nta bintu bihereranye n’ikoraniro basuzuma, bagomba gutanga urugero rwiza, bagakurikirana porogaramu bitonze. Nta n’umwe muri twe wagombye gucikanwa n’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka tuba twateguriwe.—1 Kor 10:12; Fili 2:12.
4. Ni gute dushobora kugaragaza ko dushimira ku bw’ibyokurya byinshi Yehova aduha?
4 Mbega ukuntu dushimishwa n’ibintu byinshi by’ukuri byo mu buryo bw’umwuka duhabwa na Yehova, mu gihe mu madini yiyita aya gikristo ho bigisha inyigisho z’ibinyoma zidafashije (Yes 65:13, 14)! Uburyo bumwe dushobora ‘kugira imitima ishima,’ ni ukumva ko ikoraniro ari uburyo tuba tubonye bwo kwigishwa na Yehova (Kolo 3:15). Jya werekeza ibitekerezo byawe ku byo utanga disikuru avuga, wumva ko ubutumwa atanga buturuka ku ‘Mwigisha wacu Mukuru’ (Yes 30:20, 21, NW; 54:13). Jya utega amatwi witonze, kandi ugire utuntu duke wandika ku bihereranye n’ingingo z’ingenzi. Ujye usubira mu ngingo z’ingenzi buri mugoroba. Jya ushyira mu bikorwa ibyo wiga.
5. Ni izihe mpamvu zo kugira ibyishimo duhabwa n’amakoraniro y’intara?
5 Buri koraniro tugira muri iki gihe cya mbere y’uko Harimagedoni iza, ryaba ribera mu nkambi y’impunzi, mu gihugu cyayogojwe n’intambara cyangwa ahantu hisanzuye kandi hari umutekano, riba ari igitego dutsinze Satani! Twebwe abagize umuryango w’abavandimwe bunze ubumwe, dufatana uburemere cyane umwanya nk’uwo tuba tubonye wo guteranira hamwe mu makoraniro yacu y’intara (Ezek 36:38). Twiringiye ko nanone Yehova azongera kuduha “igerero igihe cyaryo” abigiranye urukundo.”—Luka 12:42.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 4]
Garagaza ko wishimira ameza ya Yehova
◼ Utega amatwi witonze
◼ Wandika ingingo z’ingenzi
◼ Usuzuma ingingo z’ingenzi za porogaramu buri mugoroba
◼ Ushyira mu bikorwa ibyo wiga