ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/04 p. 1
  • Yehova afasha abamwiringira

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova afasha abamwiringira
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
  • Ibisa na byo
  • Kwizerana ni ngombwa kugira ngo abantu bagire imibereho irangwa n’ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Jya ugirira ikizere Abakristo bagenzi bawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Rushaho kwiringira Yehova mu buryo bukomeye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Jya wiringira Yehova uko imperuka igenda yegereza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
km 6/04 p. 1

Yehova afasha abamwiringira

1 Abantu benshi babona ko kugira amafaranga, ububasha ndetse n’ubwenge, ari byo bintu by’ingenzi bituma umuntu agira icyo ageraho (Zab 12:5; 33:16, 17; 49:7). Ariko kandi, Bibiliya isezeranya abatinya Yehova kandi bakamwiringira ko ari “we mutabazi wabo n’ingabo ibakingira” (Zab 115:11). Nimucyo turebe uburyo bubiri tugomba kugaragarizamo ko twiringira Yehova.

2 Mu nshingano zacu za gikristo: Mu gihe cyose dusohoza inshingano yacu yo kwigisha, haba mu itorero cyangwa mu murimo wo kubwiriza, tugomba kwishingikiriza ku Mana yacu. Reka dufate urugero rwa Yesu. N’ubwo yari Umwana w’Imana, ntiyigeze yiringira ubwenge bwe cyangwa ubushobozi bwe, ahubwo yishingikirizaga byimazeyo kuri Se wo mu ijuru (Yoh 12:49; 14:10). Mbega ukuntu twebwe noneho dukwiriye kurushaho kwishingikiriza kuri Data wo mu ijuru (Imig 3:5-7)! Mu gihe tuzaba dushyigikiwe na Yehova, ni bwo gusa imihati yacu iciriritse izamwubahisha kandi ikungura abandi.—Zab 127:1, 2.

3 Tugaragaza ko twishingikiriza kuri Yehova iyo dusenga tumusaba ubuyobozi ndetse n’ubufasha bw’umwuka we wera (Zab 105:4; Luka 11:13). Nanone kandi, tugaragaza ko twiringira Imana binyuriye mu gushingira ibyo twigisha ku Ijambo ryayo Bibiliya. Ubutumwa bukubiyemo bufite imbaraga zo kugera abantu ku mutima no guhindura imibereho yabo (Heb 4:​12). Mu gihe ‘tugabura ibyayo nk’abafite imbaraga Imana itanga,’ bihesha ikuzo Yehova.—1 Pet 4:11.

4 Mu gihe duhanganye n’ibibazo: Dukeneye kandi kwishingikiriza kuri Yehova mu gihe duhanganye n’ibigeragezo hamwe n’ingorane (Zab 46:2). Urugero, umukoresha ashobora kuzarira kuduha konji yo kujya mu ikoraniro, cyangwa tukaba duhanganye n’ikibazo cy’ingutu mu muryango wacu. Twagaragaza ko twiringira Yehova binyuriye mu kumusenga dushyizeho umwete, kandi tugakurikiza ubuyobozi aduha binyuriye ku Ijambo rye no ku muteguro we (Zab 62:9; 119:143, 173). Iyo abagaragu ba Yehova babigenje batyo, bibonera ukuntu abafasha mu mibereho yabo.—Zab 37:5; 118:13, 16.

5 Yehova ubwe atwizeza agira ati “hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro” (Yer 17:7). Nimucyo tujye tugaragaza ko tumwiringira mu byo dukora byose!—Zab 146:5.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze