Agasanduku k’ibibazo
◼ Ni gute umuntu ashobora kubona amagazeti ye bwite y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous !?
Kubera ko gukoresha abonema bimaze igihe gito bihagaritswe, yaba abonema ya kaseti cyangwa amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous !, ababwiriza bose bagomba kujya bahabwa amagazeti, kaseti za radiyo na disiki zitsitse binyuze mu itorero. Amagazeti na kaseti bishobora koherezwa ni ibigenewe impumyi, ibyo bikaba byohererezwa bene byo ku buntu hadatanzwe amafaranga y’iposita. Turabibutsa ko amatorero ashobora gutumiza amagazeti kuri kaseti akoresheje Fomu y’Ibyo Itorero Ritumiza (M-202-YW). Amagazeti yanditse mu ndimi z’amahanga cyangwa mu nyuguti nini na yo ashobora gutumizwa hakoreshejwe iyo fomu.
Igihe hari umuntu wo mu ifasi yanyu usabye kujya ahabwa amagazeti buri gihe, mujye muyamushyira mutazuyaje kugira ngo hatagira inomero n’imwe imucika. Abantu baciwe bakeneye amagazeti cyangwa ibitabo byabo bwite, bashobora kujya babifatira aho bitangirwa mu Nzu y’Ubwami. Abantu baciwe ntibagomba gushyirwa mu bantu dushyira amagazeti uko asohotse.
Abantu bihariye ibiro by’ishami bizakomeza koherereza abonema, ni abadashobora kubona umubwiriza wo kujya abagezaho amagazeti uko asohotse. Niba Komite y’Umurimo y’Itorero ikoreshereje abonema umuntu udashobora kujya agezwaho amagazeti mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose, umwanditsi w’itorero agomba kwandika ibaruwa iyiherekeje, isobanura ko iyo abonema yabanje gusuzumwa kandi ikemezwa na Komite y’Umurimo y’Itorero.
Ibi rero bisobanura ko ababwiriza batagomba kwandikira ibiro by’ishami basaba gukoresha abonema ku giti cyabo. Abonema izo ari zo zose zikoreshejwe n’ababwiriza cyangwa abantu bashimishijwe, zizajya zigarurirwa itorero.
◼ Ni gute umugororwa uri muri gereza ashobora kujya abona amagazeti?
Niba itorero rishinzwe kubwiriza muri iyo gereza rishobora guha amagazeti abagororwa bafungiwemo, uwo mugororwa na we ashobora kujya ahabwa amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! binyuriye kuri abo babwiriza babasura. Mu gihe ibyo bidashoboka, uwo mugororwa ni we ubwe ushobora kwandikira ibiro by’ishami asaba gukoresherezwa abonema. Muzirikane kandi ko abagororwa baciwe mu itorero na bo bashobora kubona amagazeti bakeneye hakurikijwe ubu buryo buvuzwe muri iyi paragarafu.