Kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere—Igice cya 2
Kwitegura kuyobora icyigisho cya Bibiliya
1 Kuyobora icyigisho cya Bibiliya mu buryo bugira ingaruka nziza bikubiyemo byinshi birenze gusuzuma ibyo mwiga no gusoma imirongo y’Ibyanditswe itandukuwe. Tugomba gutanga inyigisho mu buryo bugera umwigishwa ku mutima. Ibyo bisaba ko twitegura mu buryo bunonosoye kandi tuzirikana umwigishwa.—Imig 15:28.
2 Uko wakwitegura: Banza usenge Yehova, umubwira uwo mwigishwa n’ibyo akeneye. Musabe kugufasha kugera ku mutima w’umwigishwa (Kolo 1:9, 10). Kugira ngo ushobore gusobanukirwa neza ingingo muri bwige, jya ufata akanya ko kureba umutwe w’igice cyangwa isomo, udutwe duto hamwe n’amafoto. Jya wibaza uti ‘ni iyihe ntego igamijwe mu byo turi bwige?’ Ibyo bizagufasha kwerekeza ibitekerezo ku ngingo z’ingenzi mu gihe uyobora icyigisho.
3 Jya usuzuma paragarafu ku yindi ubigiranye ubwitonzi. Jya utahura ibisubizo by’ibibazo byatanzwe, maze uce akarongo ku magambo y’ingenzi gusa hamwe n’amatsinda y’amagambo. Jya usuzuma aho imirongo y’Ibyanditswe ihuriye n’ingingo y’ingenzi iri muri paragarafu, kandi utoranye imirongo mugomba gusoma mu gihe mwiga. Byagufasha cyane uramutse ugize utuntu duke duhereranye n’iyo mirongo y’Ibyanditswe wandika mu mukika w’igitabo mwiga. Umwigishwa agomba gusobanukirwa neza ko ibyo arimo yiga bituruka mu Ijambo ry’Imana.—1 Tes 2:13.
4 Jya uhuza isomo n’ibyo umwigishwa akeneye: Nyuma y’ibyo, ujye usuzuma iryo somo uzirikana ibyo umwigishwa runaka akeneye. Jya ugerageza kumenya mbere y’igihe ibibazo ashobora kuzakubaza, hamwe n’ingingo zishobora kuzamugora kumva cyangwa izo ashobora kuzashidikanyaho. Ibaze uti ‘ni iki akeneye gusobanukirwa cyangwa kunonosora kugira ngo agire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka? Ni gute nshobora kumugera ku mutima?’ Hanyuma, ujye umwigisha uzirikana ibyo bintu. Rimwe na rimwe, ushobora kubona ko ari ngombwa gutegura urugero, ibisobanuro byihariye cyangwa uruhererekane rw’ibibazo kugira ngo ufashe umwigishwa gusobanukirwa ingingo runaka cyangwa umurongo w’Ibyanditswe (Neh 8:8). Icyakora, ujye wirinda kurondogora bitari ngombwa ugira ngo usobanure ibintu neza. Iyo icyigisho kirangiye, gusubira mu byo mwize mu magambo ahinnye bizafasha umwigishwa kuzirikana ingingo z’ingenzi.
5 Mbega ukuntu tugira ibyishimo iyo abantu bashya beze imbuto zo gukiranuka kugira ngo Imana ihimbazwe (Fili 1:11)! Kugira ngo ubafashe kugera kuri iyo ntego, jya witegura neza igihe cyose ugiye kuyobora icyigisho cya Bibiliya.