Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo: irembo rinini rijya mu mirimo ikomeye
1 Binyuriye ku muhanuzi Yeremiya, Yehova yatanze ubuhanuzi bugira buti “nzabaha abungeri bo kubaragira, ntibazongera gutinya cyangwa guhagarika umutima ukundi, kandi nta wuzazimira muri bo” (Yer 23:4). Muri iki gihe, uwo murimo wo kuragira umukumbi ukorwa mu bantu bo mu mahanga yose, ugakorwa n’abasaza b’amatorero babarirwa mu bihumbi mirongo. Byongeye kandi, hari abasore benshi cyane banganya ubwinshi n’ikime bitangiye gukora umurimo wa Yehova babikunze (Zab 110:3). Mbega ukuntu abo bavandimwe bicisha bugufi ari imigisha ku matorero y’ubwoko bw’Imana! Kubera ko umurimo wo gukorakoranya abantu mu buryo bw’umwuka ugikomeza, haracyakenewe abagabo bujuje ibisabwa bo kwitangira gukorera abavandimwe babo.
2 Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo, ni bwo buryo bwiza bwateganyijwe bwo gutoza abasaza n’abakozi b’imirimo b’abaseribateri kugira ngo bahabwe inshingano z’inyongera. Hari abanyeshuri basaga 22.000 bo mu bihugu bigera ku 140 baherewe imyitozo mu mashuri 999, yayobowe guhera igihe iryo shuri ryashingiwe mu mwaka wa 1987. Iryo shuri ryabereye abo bavandimwe “irembo rinini rijya mu mirimo ikomeye.”—1 Kor 16:9.
3 Intego y’iryo shuri: Intego y’Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo ni iyo gutoza abagabo bujuje ibisabwa bakagira ibibakwiriye byose kugira ngo basohoze inshingano zinyuranye ahantu hose haba hakenewe ubufasha mu muteguro. Iryo shuri ribongerera ubushobozi bwo gufata iya mbere mu murimo wo kubwiriza, kwifatanya mu kuragira umukumbi, no kwigisha mu itorero. Iyo abanyeshuri bamaze guhabwa impamyabumenyi zabo, hari bamwe bagirwa abapayiniya ba bwite cyangwa abagenzuzi basura amatorero mu bihugu bakomokamo, cyangwa bakoherezwa mu bihugu by’amahanga. Abandi bo basubira gufasha amatorero bahozemo cyangwa bagakorera ahandi hantu hakenewe ubufasha mu ifasi y’ishami ryabo.
4 Mu gihe cy’ibyumweru umunani ishuri rimara, abanyeshuri bahabwa amasomo acucitse ashingiye kuri Bibiliya. Basuzumana ubwitonzi inyigisho nyinshi zishingiye kuri Bibiliya, inshingano zijyanye no kuragira umukumbi, hamwe n’amabwiriza ahereranye no gukemura ibibazo bifitanye isano n’imibereho ya gikristo. Nanone biga icyo Ibyanditswe byigisha ku bihereranye n’ubuyobozi, iby’imanza hamwe n’ibintu byo mu rwego rw’umuteguro. Bahabwa imyitozo yihariye yo kuvugira mu ruhame, kandi buri wese agahabwa ubufasha kugira ngo yongere amajyambere ye yo mu buryo bw’umwuka.
5 Ibisabwa: Birumvikana ko hari ibintu byihariye umuntu asabwa kugira ngo yige muri iryo shuri. Abasaba kuryigamo bagomba kuba ari abasaza cyangwa abakozi b’imirimo bamaze nibura imyaka ibiri kuri iyo nshingano. Bose bagomba kuba ari abaseribateri bafite imyaka iri hagati ya 23 na 50. Bagomba kuba bazi gusoma, kwandika no kuvuga badategwa ururimi ishuri rizayoborwamo, bakaba bafite ubuzima bwiza kandi badakeneye kuvuzwa mu buryo bwihariye cyangwa guhabwa indyo yihariye. Abapayiniya b’igihe cyose ni bo batoranywa mbere y’abandi.
6 Abitangira kwiga muri iryo shuri bagomba kuba biteguye kandi bashobora gukorera umurimo aho bakenewe hose. Ibyo bisaba ko bagira imyifatire nk’iyo umuhanuzi Yesaya yari afite, we witangiye gukora umurimo wihariye abishishikariye igihe yagiraga ati “ni jye. Ba ari jye utuma” (Yes 6:8). Nanone yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi mu buzima bwe bwose. Abasaba kwiga mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo bagombye kuba basunitswe n’urukundo bafitiye abavandimwe babo hamwe n’icyifuzo cyo kubakorera, aho kurarikira kuba ibyamamare cyangwa guhabwa imyanya yihariye. Iyo abo banyeshuri bamaze guhabwa iyo myitozo y’akataraboneka, baba bitezweho gushyira mu bikorwa ibyo bize kugira ngo abandi na bo bungukirwe.—Luka 12:48.
7 Inyungu z’iryo shuri: Mu gihe cy’ibyumweru umunani abo banyeshuri bamara bahabwa imyitozo, bigishwa “amagambo yo kwizera n’inyigisho nziza” (1 Tim 4:6). Ibyo bituma buzuza ibisabwa kugira ngo bafashe kandi batere inkunga abandi bantu bo mu matorero cyangwa mu turere baba boherejwemo. Abarangije kwiga Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo bateza imbere umurimo ahantu henshi baba boherejwe; batuma abantu bitabira umurimo w’ubupayiniya, cyane cyane abakiri bato, kandi abantu bashya benshi baza kwifatanya n’ubwoko bw’Imana bakarushaho kwitabwaho by’umwihariko.
8 Mbese waba uri umusaza cyangwa umukozi w’imirimo w’ingaragu, kandi ufite hagati y’imyaka 23 na 50? Kuki se utasuzuma niba wasaba kwiga mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo? Ese waba uri umuvandimwe ukiri muto, ukaba urimo utekereza ku ntego wifuza kuzageraho mu gihe kizaza mu murimo wa Yehova? Kuki se utakoroshya imibereho yawe ukirinda ibirangaza, bityo ukinjira mu “irembo rinini rijya mu mirimo ikomeye”? Ibyo bishobora kuguhesha ibyishimo byinshi no kunyurwa. Koko rero, Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo ryagaragaye ko ari umugisha ku bantu baryizemo, no ku matorero y’ubwoko bw’Imana ku isi hose.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]
Uko bungukiwe n’inyigisho bahawe
“Inyigisho nahawe zatumye ndushaho gukora umurimo neza kandi nongera ubushobozi bwanjye bwo kuragira umukumbi mbigiranye ubwenge, nifashishije Ibyanditswe.”
“Ishuri ryatumye ndushaho kugira icyizere mu gihe mba nsohoza inshingano zinyuranye mfite mu itorero.”
“Ryahinduye imibereho yanjye hafi ya yose, hakubiyemo n’uburyo mbona ibihereranye n’ubutegetsi bw’Imana n’umuteguro wayo.”
“Inyigisho nahawe zamfashije kubona ko ngomba kwitangira gukorera aho ubufasha bukenewe hose.”