‘Dutungwe n’amagambo yo kwizera’
1 Kugira ngo tugire imibereho irangwa no kubaha Imana, tugomba gushyiraho imihati twivuye inyuma (1 Tim 4:7-10). Turamutse twishingikirije ku mbaraga zacu bwite, twananirwa tutaratera kabiri kandi tugahura n’ibisitaza mu gihe tugerageza kugira iyo mibereho (Yes 40:29-31). Uburyo bumwe dushobora kuboneramo imbaraga zituruka kuri Yehova, ni ‘ugutungwa n’amagambo yo kwizera.’—1 Tim 4:6.
2 Ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bikungahaye: Yehova aduha ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bikungahaye binyuriye mu Ijambo rye no ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Mat 24:45). Mbese dushyiraho akacu kugira ngo twungukirwe n’ayo mafunguro? Ese twaba dusoma Bibiliya buri munsi? Twaba se twaragennye igihe cy’icyigisho cya bwite n’icyo gutekereza ku byo twiga (Zab 1:2, 3)? Indyo nk’iyo yo mu buryo bw’umwuka iradukomeza kandi ikaturinda ibintu bishobora kuduca intege byo mu isi ya Satani (1 Yoh 5:19). Nitwuzuza mu bwenge bwacu ibintu byiza kandi tukabishyira mu bikorwa mu mibereho yacu, Yehova azabana natwe.—Fili 4:8, 9.
3 Nanone Yehova aduha imbaraga binyuriye mu materaniro y’itorero (Heb 10:24, 25). Inyigisho tubonera muri ayo materaniro hamwe n’imishyikirano myiza tugirana n’abandi biradukomeza, tugashikama mu gihe duhanganye n’ibigeragezo (1 Pet 5:9, 10). Hari Umukristokazi ukiri muto wagize ati “njya ku ishuri nkirirwayo, kandi ibyo birananiza cyane. Ariko amateraniro ameze nk’ahantu hari amazi mu butayu, aho ngarurirwa ubuyanja kugira ngo nzashobore guhangana n’undi munsi ku ishuri.” Mbega ukuntu kwihatira kujya mu materaniro biduhesha ingororano!
4 Gutangaza ukuri: Kuri Yesu, kubwiriza abandi byari bimeze nk’ibyokurya bye. Byamwongereraga imbaraga (Yoh 4:32-34). Mu buryo nk’ubwo, iyo tubwira abandi ibihereranye n’amasezerano y’Imana ahebuje twumva tugaruriwe ubuyanja. Nanone guhugira mu murimo bituma dukomeza kwerekeza ubwenge bwacu n’imitima yacu ku Bwami, no ku migisha yo mu gihe kiri imbere. Ibyo bitugarurira ubuyanja rwose.—Mat 11:28-30.
5 Mbega igikundiro dufite cyo kuba twungukirwa n’amafunguro akungahaye yo mu buryo bw’umwuka Yehova aha ubwoko bwe muri iki gihe! Nimucyo dukomeze kujya turirimbishwa n’umunezero tumusingiza.—Yes 65:13, 14.