Kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere—Igice cya 5
Kugena uko ibyo mwiga bigomba kungana
1 Mu gihe Yesu yabaga yigisha, yazirikanaga aho ubushobozi bw’abigishwa be bugarukira, akababwira “mu buryo bashobora kumva” (Mar 4:33; Yoh 16:12). Muri iki gihe na bwo, igihe abigisha Ijambo ry’Imana bayobora icyigisho cya Bibiliya bakwiriye kugena uko ibyo bari bwige bigomba kungana. Ibyo byaterwa n’ubushobozi hamwe n’imimerere by’uwigisha n’uwigishwa.
2 Mufashe kugira ukwizera gukomeye: Ibintu umwigishwa uyu n’uyu ashobora guhita asobanukirwa mu cyigisho kimwe, undi we ashobora kubisobanukirwa mu byigisho bibiri cyangwa bitatu. Ni iby’ingenzi ko dufasha umwigishwa gusobanukirwa neza ibintu aho kugira ngo dushishikazwe no kumwigisha ibintu byinshi mu gihe gito. Buri mwigishwa wese aba akeneye gushyiraho urufatiro rukomeye rw’ukwizera aba amaze kubona mu Ijambo ry’Imana.—Imig 4:7; Rom 12:2.
3 Uko uyoborera umwigishwa buri cyumweru, ujye umarana na we igihe gikenewe kugira ngo umufashe gusobanukirwa no kwemera ibyo yiga mu Ijambo ry’Imana. Ujye wirinda guhushura ku buryo byatuma umwigishwa aticengezamo neza ukuri aba arimo yiga. Jya ureka mumare igihe gihagije mwerekeje ibitekerezo ku ngingo z’ingenzi kandi musuzume imirongo y’Ibyanditswe y’ingenzi ibyo mwiga biba bishingiyeho.—2 Tim 3:16, 17.
4 Ntukadindize icyigisho: N’ubwo ariko twirinda kuyobora icyigisho hutihuti, nanone twirinda kukidindiza. Igihe umwigishwa ashatse kutubarira inkuru ze bwite, dushobora kumusaba ko yareka tukaza kubiganiraho nyuma y’icyigisho.—Umubw 3:1.
5 Ku ruhande rwacu natwe, gushishikarira ukuri bishobora gutuma tutifata ngo tureke kuvuga amagambo menshi mu gihe cy’icyigisho (Zab 145:6, 7). N’ubwo kuvuga igitekerezo runaka cyangwa inkuru y’ibyabaye bishobora kugira icyo byongera ku cyigisho, ntitwifuza ko inkuru nk’izo ziba nyinshi cyangwa se ndende cyane ku buryo zibuza umunyeshuri kunguka ubumenyi nyakuri bw’inyigisho z’ibanze za Bibiliya.
6 Iyo muri buri cyigisho tugiye twiga ibintu bishyize mu gaciro, bituma dufasha umwigishwa wa Bibiliya ‘kugendera mu mucyo w’Uwiteka.’—Yes 2:5.