Jya ushimira Yehova ku bw’ineza ye yuje urukundo
Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo ruzizihizwa ku itariki ya 24 Werurwe
1. Ni gute Yehova yatugaragarije ineza yuje urukundo?
1 Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe n’imirimo itangaza yakoreye abantu” (Zab 107:8). Ineza yuje urukundo y’Imana iruta kure cyane impuhwe zisanzwe igirira abantu. Ibyo bigaragarira mu magambo yahumetswe yo kuyisingiza agira ati “Yehova, ineza yawe yuje urukundo yarankomeje” (Zab 94:18, NW ). Mbega ukuntu Yehova yagaragaje ineza yuje urukundo mu buryo bukomeye igihe yatangaga Umwana we w’ikinege ku bwacu!—1 Yoh 4:9, 10.
2. Ni gute dushobora kugaragaza ko dushimira Yehova?
2 Uko tugenda twegereza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo, ni gute dushobora gushimira “Imana igira ineza yuje urukundo” (Zab 59:17, NW)? Buri wese muri twe yajya afata igihe cyo gutekereza ku minsi ya nyuma y’ubuzima bwa Yesu hano ku isi (Zab 143:5). Nanone tuzabonera inyungu mu gukurikiza gahunda yihariye yo gusoma Bibiliya mu gihe cy’Urwibutso iboneka mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2005, kandi byashoboka tugasoma n’ibikubiye mu gitabo Umuntu Ukomeye igice cya 112-116, hamwe n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, ari na ko dukora ubushakashatsi bw’inyongera. Jya utekereza cyane ku nkuru usoma kugira ngo uzicengezemo (1 Tim 4:15). Gutekereza ku Ijambo ry’Imana tubishyize mu isengesho ntibitwongerera imbaraga gusa, ahubwo binagaragaza urukundo dukunda Yehova.—Mat 22:37.
3, 4. (a) Ni gute twakwigana abavandimwe bacu bo muri Liberiya? (b) Ni bande uteganya gutumira ku Rwibutso?
3 Jya ushishikariza abandi gushimira Imana: Umwaka ushize, abantu bateranye ku Rwibutso ku isi hose ni 16.760.607. Mu mudugudu umwe wo muri Liberiya, abavandimwe bandikiye ibaruwa umutware wawo bamumenyesha ko bari kuzizihiriza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba mu mudugudu ategeka. Uwo mutware yahaye abavandimwe uburenganzira bwo gukoresha ikibuga cy’umupira w’amaguru cyari gihari, kandi atanga itangazo mu murenge we hose ryo gutumira abaturage ngo baze kwifatanya muri uwo muhango. N’ubwo muri uwo murenge hari ababwiriza batanu gusa, ku Rwibutso hateranye abantu 636!
4 Mu buryo nk’ubwo rero, natwe twifuza gufasha abantu benshi cyane uko bishoboka kose kugira ngo bazaze kwifatanya natwe mu kwizihiza Urwibutso. Kuki se utakora urutonde rw’abo wifuza gutumira? Amafoto ari ku gifubiko cya Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Werurwe no ku cy’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe atumirira abantu kuzaza mu Rwibutso. Nanone hashobora gukoreshwa impapuro zitumira abantu ku Rwibutso. Jya wandika kuri izo mpapuro zitumira ukoresheje imashini cyangwa inyandiko isomeka neza, ushyireho igihe n’ahantu Urwibutso ruzabera, maze buri muntu wese utumiye umuhe rumwe. Uko itariki ya 24 Werurwe izagenda yegereza, uzongere ubasure wibutse buri wese kunonosora iyo gahunda.
5. Ni gute dushobora gutera abigishwa ba Bibiliya inkunga yo guterana ku Rwibutso?
5 Ni gute dushobora gufasha abantu twigana Bibiliya bataratangira kuza mu materaniro, kugira ngo na bo bazabonere inyungu mu kwifatanya muri uwo muhango? Muri buri cyigisho, jya ufata iminota mike ubasobanurire akamaro ko guterana ku Rwibutso. Ushobora kubona ibitekerezo by’ingirakamaro mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 2004 ku ipaji ya 3-7, no mu gitabo Raisonner ku ipaji ya 241-245.
6. Kuki ari iby’ingenzi guha ikaze abashyitsi bazaba baje aho Urwibutso rubera?
6 Jya uha abashyitsi ikaze: Mu gihe uzaba uri aho Urwibutso rubera, uzajye uganiriza abashyitsi kandi ubahe ikaze (Rom 12:13). Uzicarane n’abo watumiye, kandi urebe niba bafite Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo. Tuzihatira cyane cyane gufata iya mbere dusuhuzanya ubwuzu abavandimwe na bashiki bacu bakonje bazaba bashyizeho imihati yo kuza guterana ku Rwibutso. Kubitaho tubigiranye urukundo bishobora gutuma bongera kwifatanya n’itorero buri gihe (Luka 15:3-7). Nimucyo tuzakore uko dushoboye kose kugira ngo dutere abandi inkunga yo kwifatanya natwe mu gusingiza Yehova muri uwo muhango wera, kuko afite “ineza yuje urukundo ihebuje.”—Zab 31:21, NW.