ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/05 pp. 3-5
  • Igihe cy’Urwibutso ni amezi yo kwagura umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igihe cy’Urwibutso ni amezi yo kwagura umurimo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Ibisa na byo
  • Mbese, Tuzongera Kubukora?—Irindi Tumira ryo kuba Abapayiniya b’Abafasha
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Ingengabihe z’Umupayiniya w’Umufasha
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Jya ‘ubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Hakenewe Abapayiniya b’Abafasha 2.500
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
km 2/05 pp. 3-5

Igihe cy’Urwibutso ni amezi yo kwagura umurimo

1. Ni izihe ngaruka nziza “iminsi mikuru” yagiraga ku Bisirayeli batinyaga Imana?

1 Mu bihe runaka by’umwaka byari byaragenwe, Abisirayeli ba kera bizihizaga “iminsi mikuru y’Uwiteka” (Lewi 23:2). Gufata igihe cyo gutekereza ku neza y’Imana yabo byabateraga ibyishimo byinshi kandi bigatuma bashishikarira ugusenga kutanduye.—2 Ngoma 30:21–31:2.

2, 3. Kuki bikwiriye ko twagura umurimo wo kubwiriza mu gihe cy’Urwibutso, kandi se ni ryari ruzizihizwa?

2 Muri ibi bihe, turushaho kwagura umurimo ushimishije wo kubwiriza mu gihe cy’Urwibutso ruba buri mwaka. Icyo kiba ari igihe cyo gutekereza mu buryo bwimbitse ku mpano y’agaciro kenshi Yehova yatanze ku bwacu, iyo mpano ikaba ari Umwana we w’ikinege (Yoh 3:16; 1 Pet 1:18, 19). Iyo dutekereje urukundo Imana n’Umwana wayo bagaragaje, twumva tugize icyifuzo cyo gusingiza Yehova no kwihatira gukora ibyo ashaka.—2 Kor 5:14, 15.

3 Muri uyu mwaka, Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba rizizihizwa ku wa Kane tariki ya 24 Werurwe izuba rirenze. Ni gute twarushaho kwifatanya mu murimo wo kubwiriza mu mezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi?

4, 5. (a) Ni iki gifasha ababwiriza bamwe na bamwe kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose? (b) Ni ubuhe buryo wabonye bugira ingaruka nziza mu karere k’iwanyu?

4 Kugera ku bantu benshi: Mu gihe wifatanya mu murimo wo kubwiriza, jya ushakisha uko wagera ku bantu benshi cyane uko bishoboka kose. Mbese ushobora guteganya kujya ubwiriza ku nzu n’inzu igihe abantu benshi baba bari imuhira, wenda nko ku gicamunsi cyangwa nimugoroba? Niba hari abo mu itsinda ry’icyigisho cy’igitabo uteranamo bifuza kwifatanya mu murimo mbere yo kujya mu cyigisho, umugenzuzi w’icyigisho cy’igitabo ashobora gushyiraho iteraniro rigufi rya porogaramu y’umurimo wo kubwiriza kugira ngo mubwirize mu ifasi iri hafi aho.

5 Ubundi buryo bwo kugera ku bantu benshi ni ukubwiriza aho abantu benshi bahurira. Hari mushiki wacu wo mu Buyapani wifuzaga kuba umupayiniya w’umufasha kandi yari afite akazi. Umusaza yamugiriye inama y’uko buri munsi mbere yo kujya ku kazi yajya abwiriza mu muhanda hafi y’aho gari ya moshi ihagarara. Uwo mushiki wacu amaze kunesha ingorane yari afite yo kugira amasonisoni hamwe no kuba bamwe mu bakozi bajyanaga baramugiraga urw’amenyo, yaje kubona abantu 40 ashyira amagazeti uko asohotse, hakubiyemo abakozi bajyanaga, abakozi b’aho bategera gari ya moshi n’abantu bari bafite amaduka hafi aho. Muri uko kwezi, yatanze amagazeti 235. Binyuriye muri uko kujya afata akanya gato gusa buri munsi akaganira n’abantu ku ngingo zishingiye ku Byanditswe, yashoboye gutangiza ibyigisho bya Bibiliya bitandatu.

6. Ni gute abakiri bato bashobora kwagura umurimo wabo wo kubwiriza?

6 Uburyo bwo kubwiriza: Ababwiriza benshi b’abanyeshuri bajya bagira ibiruhuko hagati mu mwaka. Ibyo bishobora kubabera ibihe byiza byo kuba abapayiniya b’abafasha. Byongeye kandi, Abakristo bakiri bato bashobora kwagura umurimo wabo babwiriza ku ishuri. Ushobora gutangazwa n’ukuntu abanyeshuri mwigana baba bafite amatsiko yo kumenya imyizerere yawe. Kuki se utajya ubwiriza uhereye ku biganiro mugirana mu ishuri cyangwa ku myandiko babasaba guhimba? Hari abandi bashoboye kubwiriza bifashishije kaseti videwo z’Abahamya ba Yehova. Bamwe batangije ibyigisho bya Bibiliya abanyeshuri bigana kandi babafasha kugira amajyambere kugeza ubwo bitanze bakabatizwa. Ubwo ni uburyo bwiza bwo gusingiza “izina ry’Uwiteka.”—Zab 148:12, 13.

7. (a) Ni gute umuvandimwe umwe yakoresheje neza uburyo yabonaga bwo kubwiriza abandi? (b) Mbese nawe waba warigeze ukora ibintu nk’ibyo?

7 Muri gahunda yawe ya buri munsi, jya ureba ukuntu wabwira abantu ibihereranye n’Imana yacu itangaje hamwe n’amasezerano yayo ahebuje. Hari umuvandimwe wajyaga ku kazi buri munsi, igihe bikwiriye akagenda abwiriza abakozi bajyanaga muri gari ya moshi. Igihe yabaga ategereje gari ya moshi, hari umusore yabwirizaga buri munsi bakamarana hafi iminota itanu. Ibyo byatumye uwo musore hamwe n’undi bakoranaga bemera kuyoborerwa icyigisho cya bibiliya. Icyo cyigisho cyayoborerwaga muri gari ya moshi bajya ku kazi. Nyuma y’igihe runaka, umukecuru wajyaga atega amatwi ibiganiro byabo yegereye wa muvandimwe amusaba ko na we yayoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Ubu na we ayoborerwa icyigisho ku minsi aba yajyanye na gari ya moshi. Ibyo byatumye uwo muvandimwe ajya ayobora ibyigisho icumi mu gihe babaga bari muri gari ya moshi.

8. Ni ubuhe buryo bwo gukora umurimo bushobora gutuma abageze mu za bukuru cyangwa abahanganye n’uburwayi bagura umurimo wabo?

8 Byagenda bite se mu gihe udashobora gukora byinshi bitewe n’iza bukuru cyangwa uburwayi? Na bwo uba ugifite uburyo bwo kurushaho gusingiza Yehova. Ababa mu mujyi bagerageza kubwiriza kuri telefoni. Abandi bo babwiriza ababasuye cyangwa abaturanyi. Niba utazi neza uko wabigenza, bibwire umugenzuzi w’icyigisho cy’igitabo uteranamo. Ashobora gusaba ababwiriza bakora umurimo muri ubwo buryo bakagufasha. Gukorana n’abandi bituma buri wese agira icyo yigira kuri mugenzi we kandi bakunganirana, bityo bakabwiriza mu buryo bugira ingaruka nziza.

9. Ni gute dushobora gufasha abigishwa ba Bibiliya kuzuza ibisabwa kugira ngo bifatanye n’itorero mu murimo wo kubwiriza mu ruhame?

9 Guterana ku Rwibutso bishobora gutuma abashya bagira icyifuzo cyo kurushaho gusingiza Yehova. Kubabwira inkuru zishishikaje z’ibyabaye mu murimo wo kubwiriza hamwe no kugenda ubatoza gusobanura inyigisho za Bibiliya no kuvuganira ukwizera kwabo, bishobora kubafasha kunesha ubwoba baterwa no gukora umurimo wo kubwiriza (1 Pet 3:15). Iyo umwigishwa wa Bibiliya avuze ko yifuza gutangira kubwiriza ubutumwa bwiza, jya ubibwira umugenzuzi uhagarariye itorero. Azashyiraho gahunda yo kuganira n’uwo mwigishwa kugira ngo hemezwe niba yujuje ibisabwa, bityo yifatanye n’itorero mu gukora umurimo wo kubwiriza mu ruhame. Mbega ukuntu Yehova yishimira kubona abantu bashya bajya mu ruhande rwe kugira ngo bashyigikire ubutegetsi bwe bw’ikirenga!—Imig 27:11.

10. (a) Ni gute ingengabihe nziza yadufasha gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha? (b) Mbese waba warashoboye gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu gihe cy’Urwibutso rw’umwaka ushize? Wabigenje ute?

10 Mbese ushobora kuba umupayiniya w’umufasha? Kuba abapayiniya b’abafasha basabwa kuzuza amasaha 50 bigomba gufatanwa uburemere (Mat 5:37). Ibyo bisobanura ko ugomba gukora gahunda yo kuzamara nibura amasaha 12 mu murimo wo kubwiriza buri cyumweru. Mbese haba hari imwe mu ngengabihe z’icyitegererezo ziri ku ipaji ya 5 ihuje n’imimerere yawe? Niba nta yo se, ushobora gukora ingengabihe izatuma ushobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri Werurwe, Mata cyangwa Gicurasi? Jya usaba Yehova guha umugisha imihati ushyiraho kugira ngo wagure umurimo wawe wo kubwiriza.—Imig 16:3.

11. Ni gute abasaza n’abakozi b’imirimo bashobora kuzashyigikira abapayiniya b’abafasha?

11 Abasaza n’abakozi b’imirimo bazashyigikira mu buryo bwuzuye imihati ushyiraho kugira ngo utume iki gihe cy’Urwibutso kiba icyo gusingiza Yehova mu buryo bwihariye. Uko bigaragara, hari benshi muri bo bazaba abapayiniya b’abafasha. Abasaza bazategura amateraniro y’inyongera ya porogaramu yo kubwiriza, wenda nko ku bicamunsi, ku bigoroba byo mu mibyizi, cyangwa se mu mpera z’icyumweru hakurikijwe ibikenewe. Kugira ngo abasaza bemeze aho ayo materaniro azabera n’uzayayobora, bashobora kubiganiraho n’abamaze gukora imyiteguro idasubirwaho yo kuba abapayiniya, cyangwa se abateganya kuba bo. Abasaza bazihatira gukora gahunda kugira ngo haboneke abandi babwiriza mujyana mu murimo ku minsi no ku masaha mwageneye kubwirizaho. Muri ubwo buryo, imigambi yanyu ishobora gukomezwa kandi mukagera ku byiza byinshi.—Imig 20:18.

12. Ni iki kidutera guhora dusingiza Yehova?

12 Jya ukora uko ushoboye kose: Niba imimerere yawe itakwemerera kuba umupayiniya w’umufasha, ujye uzirikana ko Yehova yemera yimihati dushyiraho hamwe n’ibyo twigomwa ‘dukurikije ibyo dufite, aho kuba ibyo tudafite’ (2 Kor 8:12). Dufite byinshi dushobora gushimira Yehova. Dawidi yari afite impamvu nyayo ubwo yandikaga ati “nzahimbaza Uwiteka iminsi yose, ishimwe rye rizaba mu kanwa kanjye iteka” (Zab 34:2). Nimucyo natwe twishyirireho iyo ntego muri iki gihe cy’Urwibutso.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]

Ni gute uzagura umurimo wawe?

◼ Jya ubwiriza igihe abantu baba bari imuhira

◼ Jya ubwiriza aho abantu benshi bahurira

◼ Jya ubwiriza ku kazi cyangwa ku ishuri

◼ Jya ukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 5]

Ingengabihe z’icyitegererezo z’umupayiniya w’umufasha

Uburyo bwo gukora ingengabihe yo kubwiriza amasaha 12 buri cyumweru

Ibitondo​—Ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu

Ku Cyumweru hashobora gusimbura umunsi uwo ari wo wose

Umunsi Igihe Amasaha

Ku wa Mbere Mu gitondo 2

Ku wa Kabiri Mu gitondo 2

Ku wa Gatatu Mu gitondo 2

Ku wa Kane Mu gitondo 2

Ku wa Gatanu Mu gitondo 2

Ku wa Gatandatu Mu gitondo 2

Amasaha Yose: 12

Iminsi ibiri yuzuye

Ushobora gutoranya iminsi ibiri ushaka mu cyumweru

(Bitewe n’iminsi watoranyije, iyi ngengabihe ishobora gutuma ukora amasaha 48 gusa mu kwezi)

Umunsi Igihe Amasaha

Ku wa Gatatu Umunsi wose 6

Ku wa Gatandatu Umunsi wose 6

Amasaha Yose: 12

Ibigoroba bibiri n’impera z’icyumweru

Ushobora gutoranya ibigoroba bibiri by’iminsi ushaka yo mu mibyizi

Umunsi Igihe Amasaha

Ku wa Mbere Ikigoroba 11⁄2

Ku wa Gatatu Ikigoroba 11⁄2

Ku wa Gatandatu Umunsi wose 6

Ku Cyumweru Igice cy’umunsi 3

Amasaha Yose: 12

Iminsi itatu nyuma ya saa sita no Ku wa Gatandatu

Ku Cyumweru hashobora gusimbura umunsi uwo ari wo wose

Umunsi Igihe Amasaha

Ku wa Mbere Nyuma ya saa sita 2

Ku wa Gatatu Nyuma ya saa sita 2

Ku wa Gatanu Nyuma ya saa sita 2

Ku wa Gatandatu Umunsi wose 6

Amasaha yose: 12

Ingengabihe yanjye bwite yo kubwiriza

Gena amasaha uzajya ukora buri gihe

Umunsi Igihe Amasaha

Ku wa Mbere

Ku wa kabiri

Ku wa Gatatu

Ku wa Kane

Ku wa Gatanu

Ku wa Gatandatu

Ku Cyumweru

Amasaha Yose: 12

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze