Videwo ikubiyemo ubutumwa butazigera buta agaciro
Ni ubuhe butumwa bukubiye muri videwo ifite umutwe uvuga ngo David—He Trusted in God (Dawidi yiringiraga Imana)? Ni uko natwe tugomba kwiringira Yehova nk’uko Dawidi yamwiringiraga (Zab 91:2). Kwitegereza ibintu by’ingenzi byagiye biba kuri Dawidi mu mibereho ye bigaragazwa muri iyo videwo, bizafasha abana n’abakuru kuvana isomo ku rugero yadusigiye (Zab 31:15). Iyo DVD ikubiyemo “ibibazo” hamwe n’ “uburyo bwo kwigisha” bwinshi, ibyo bikaba bituma turushaho kungukirwa.
Reba iyo videwo hanyuma wibaze ibibazo bikurikira: (1) Kuki Yehova yatoranyije undi mwami mwiza (1 Sam 15:10, 11; 16:1)? (2) Kuki nta wundi yatoranyije muri bene nyina ba Dawidi (1 Sam 16:6, 7)? (3) Kuki Sawuli yishimiye ko Dawidi ajya amucurangira inanga (1 Sam 16:14-23)? (4) Goliyati yari muntu ki (1 Sam 17:4-10)? (5) Kuki Dawidi yiyemeje kurwana na Goliyati (1 Sam 17:23, 24, 36, 37)? (6) Yonatani yari muntu ki (1 Sam 14:1)? (7) Sawuli yangaga Dawidi mu rugero rungana iki (1 Sam 18:25-29)? (8) Kuki Dawidi yanze kwica Sawuli (1 Sam 26:7-11)? (9) Sawuli yapfuye ate (1 Sam 31:1-6)? (10) Ni iki Dawidi yakoze amaze kumenya ko Yonatani yapfuye (2 Sam 1:11, 12)? (11) Ni iki Yehova yasezeranyije Dawidi (2 Sam 7:12, 13, 16)? (12) Ni ikihe cyaha gikomeye Dawidi yakoze (2 Sam 11:1-5, 14-17)? (13) Dawidi yagaragaje ate ko ababajwe n’ibyo yari yakoze (Zab 51)? (14) Ni izihe nama Dawidi yagiriye Salomo wari ukiri muto (1 Abami 2:1-4; 1 Ngoma 22:6-13; 28:9, 10)? (15) Ni iyihe migisha ubutegetsi bwa Yesu buzahesha Dawidi, Yonatani ndetse nawe ubwawe?—Yes 11:6-9; Yoh 11:25, 26.
Ubu noneho, ibaze uti ‘ni gute nanjye nshobora kujya niringira Yehova nk’uko Dawidi yamwiringiraga?’
Babyeyi, mujye mwigisha abana banyu ko kwiringira Imana nk’uko Dawidi yayiringiraga ari iby’agaciro iteka ryose.